HCR yasabye impunzi za Kiziba guhagarika guhangana na Polisi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rw’umwe mu mpunzi za Kiziba, risaba izo mpunzi kwirinda ko hakongera kubaho ugushyamirana na Polisi igihe iri mu bikorwa byo gucunga umutekano w’inkambi.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba yitabye Imana kubera ibikomere yagize, ubwo we hamwe n’izindi mpunzi bageragezaga guhangana na polisi yacungaga umutekano, kuwa 1 Gicurasi.

Umwuka mubi mu nkambi ya Kiziba ni ikibazo gihangayikishije Guverinoma y’u Rwanda, iheruka gufata umwanzuro wo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.

Ni umwanzuro wafashwe kubera “imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi”, bigaragara mu nkambi ya Kiziba, maze mu iperereza ryerekana ko komite yazo, aho gufasha mu inozabikorwa, ishishikariza impunzi kwigumura ku nzego za leta no kubuza abafatanyabikorwa kugera mu nkambi.

Iki kibazo cya Kiziba cyakomeye muri Gashyantare ubwo impunzi zasohokaga mu nkambi ikivunge zerekeza ku biro bya UNHCR ngo zirekurwe zitahe, zivuga ko imibereho yazo mibi kubera inkunga izibeshaho yagabanutse.

Ni impunzi zimaze imyaka 22 mu Rwanda, bamwe nta cyizere bagifite cyo gusubira iwabo, bemeye kuba Abanyarwanda, abandi barabyanga kuko bumvaga bazataha, mu gihe ubutegetsi bwa RDC butemera ubwenegihugu bubiri.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko amahitamo yabagoye, mu iperereza bagasanga abagumuye abandi bafite amahane menshi ari “abigeze gushaka ikarita y’ubuhunzi, bakurikirana bagasanga bafite indangamuntu y’u Rwanda, bagashaka no kuba impunzi kugira ngo bazajyanwe mu bindi bihugu.”

Ibimenyetso by’umutekano muke muri iyi nkambi byafashe indi ntera mu minsi ishize, kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kongera umubare w’abapolisi bacunga umutekano mu nkambi no mu nkengero zayo. UNHCR ivuga ko mu gitondo cyo kuwa 20 Mata aribwo yamenyeshejwe iyo gahunda.

Minisiteri ishinzwe impunzi ngo yabamenyesheje ko “ukwiyongera kw’abapolisi kwatewe n’ukuzamuka k’umwuka mubi mu nkambi ku buryo bagiye gucunga umutekano n’ituze by’impunzi, abakozi n’abaturage bahegereye.”

Itangazo UNHCR yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, rivuga ko hari amakuru ko ibikorwa bya polisi mu gucunga umutekano w’inkambi biri guhura n’ubushotoranyi bwa bamwe mu mpunzi, kugeza ubwo hari umwe mu mpunzi wahaburiye ubuzima nubwo yari yagejejwe ku bitaro bya Kibuye.

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yagize ati “UNHCR yababajwe cyane kandi ihangayikishijwe n’ibi byago kandi yifatanyije n’umuryango we n’abandi bagize umuryango w’impunzi,”

Yakomeje agira ati “Mu bihe bitandukanye UNHCR yasabye impunzi kubahiriza amategeko y’igihugu cyazakiriye, zikagaragaza ibibazo zifite binyuze mu biganiro, inasaba ubuyobozi gukurikirana iki ikibazo mu ituze bijyanye n’uburemere bwacyo.”

UNHCR ivuga ko bamwe mu mpunzi bagaragaje ubushake bwo gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo igihe zibyifuje.

Gusa yongeyeho ati “Gusa turasaba impunzi gufata icyemezo gishingiye ku makuru afatika atari ukumva amakuru atari yo cyangwa ibihuha,”

Iri shami rivuga ko kuwa Mbere tariki 30 Mata mu nkambi hiyongereye ubugizi bwa nabi ubwo impunzi zahanganaga na polisi, cyane cyane udutsiko tw’urubyiruko rwagiye rwishyira hamwe.

Ibyo byatumye Polisi yifashisha imyuka iryana mu maso mu gutatanya urwo rubyiruko, ubwo rwari rutangiye gutera amabuye abapolisi.

Rivuga ko harimo umwe mu bana bigaragambyaga wakomerekejwe n’amabuye yaterwaga, ahita ajyanwa mu bitaro bya Kibuye.

Yakomeje igira iti “UNHCR yemera ko Polisi y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo gucunga umutekano ku butaka bwose bw’u Rwanda, ikaba isaba impunzi gutuza. Aka kaduruvayo kari gutuma kugera mu nkambi bigorana, bityo UNHCR n’abafatanyabikorwa ntibashobora kugeza imfashanyo n’ubundi bufasha ku mpunzi zo muri Kiziba.”

“Mu bihe bitandukanye, bitewe n’ukwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo mu nkambi, abakozi b’abagiraneza byagiye biba ngombwa ko bahungishwa kubera impungenge z’umutekano wabo.”

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rinagaruka ku gikorwa cyabaye kuwa Kabiri tariki 1 Gicurasi, ubwo Polisi yari icunze umutekano yasakiranye n’urubyiruko rw’impunzi za Kiziba, rukabitambika rushaka kubabuza kugera hagati mu nkambi.

Uko guhangana ngo kwakomerekeje impunzi 14 zijyanwa mu bitaro, hamwe n’abapolisi bane. Kuva ibi bibazo byatangira hari impunzi 21 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi muri Gashyantare, abandi 23 bafashwe muri iki cyumweru.

UNHCR igaragaza ko ikibazo cy’imibereho y’impunzi yahungabanye kubera inkunga zagabanyutse ari rusange kandi gisa n’ikitazakemuka vuba, nubwo ikomeje ubuvugizi ku bafatanyabikorwa kugira ngo bongerwe imfashanyo.

UNHCR ivuga ko mu 2018 yasabye miliyoni 98.8 $ zo gufasha impunzi zigera ku 177, 574 ziri mu Rwanda mu nkambi esheshatu zirimo n’iya Kiziba, ariko kugeza uyu munsi habonetse 13 ku ijana gusa.

Inkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ikaba icumbikiye impunzi z’abanye-Congo 17 120, muribo 77 ku ijana zikaba ari abagore n’abana.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye Abanye- Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza