Kwamamaza

Hatewe intambwe mu kubaka ubumwe bwimbitse mu rubyiruko rwa EAC

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 08:13' na Ezechiel Mbananabo


Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba na Kaminuza y’u Rwanda, Umuryango Aspire Debate Rwanda wateye intambwe igamije kubaka ubumwe bw’urubyiruko rukomoka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Binyuze mu marushanwa y’ibiganirompaka byatangijwe kuri uyu wa Gatanu urubyiruko ruturuka muri Kaminuza zo mu bihihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), ruzabasha kubaka ubumwe bwarwo no kurushaho gusobanukirwa uyu muryango.

Umuyobozi wa Aspire Debate Rwanda, Ntambiye David, yatangaje ko aya marushanwa agamije kurushaho kuzana ubumwe bwimbitse mu rubyiruko rw’ibihugu by’umuryango wa EAC no kuwusobanukirwa kurushaho.

Ibihugu bizayitabira birimo u Rwanda, Uganda na Kenya, aho hazakirwa amakipe 16 y’urubyiruko ruturuka muri kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Keplan, Mount Kenya, Kaminuza ya Kigali, Kaminuza ya Uganda ya Gikirisitu( Uganda Christian University) INILAK,Kyambogo na Dodoma zo muri Tanzania.

Ni amarushanwa agiye kuba mu gihe hagenda humvikana ibibazo by’amakimbirane mu bihugu bitandukanye bigize EAC.

Ntambiye yagaragaje ko mu marushanwa nk’aya agiye kuba hazamo kumvikana no guha agaciro igitegerezo cya mugenzi wawe,kandi ngo iyo ibyo bibayeho bishobora gukumira ya makimbirane agenda avuka.

Ku bijyanye n’inyungu u Rwanda ruyatezemo, yagize ati “ Azafasha mu kugaragaza ubushobozi bw’ u Rwanda mu bihugu bya EAC no kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rubashe guhangana ku rwego rw’uyu muryango ndetse no hanze yawo.”

Uwase Rachel uhagarariye urubyiruko rwa EAC mu Rwanda, yavuze ko ibiganirompaka bizongera ishyaka mu rubyiruko kandi ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’uyu muryango nk’urubyiruko.

Ati “Mu by’ukuri ubumwe burahari ariko nk’ubyiruko turashaka kugira uruhare mu iterambere rya EAC nk’abayobozi b’ubu n’ejo hazaza.”

Biteganyijwe ko aya marushanwa azajya abera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, akazarangira tariki ya 22 Kanama 2016.

Insanganyamatsiko iragira iti “Kwihuza kw’urubyiruko mu gushimangira ubumwe bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.”

Abagombaga guhagararira u Burundi bavuze ko batazitabira amarushanwa kubera ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu cyabo, mu gihe ku ruhande rwa Kenya na bo ngo babonye abaterankunga bagomba kubafasha kuyitabira batinze.
Ni ku nshuro ya mbere amarushanwa nk’aya agiye kuba.

Umuryango Aspire Debate Rwanda, ni umuryango utegamiye kuri Leta kandi utanaharanira inyungu, ugamije guteza imbere ibitekerezo by’urubyiruko no kubaka ubushobozi bwarwo mu kuvugira mu ruhame. Washinzwe Muri Nyakanga 2014.

Bamwe mu bitabiriye amarushanwa hamwe na Pro. Philip Cotton, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda
Umuyobozi w'Umuryango Aspire Debate Rwanda, Ntambiye David
Uwase Rachel, uhagarariye Urubyiruko rwa EAC mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved