00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe irushanwa ry’amafoto mu kwishimira imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yateguye amarushanwa yo kwishimira imyaka 50 ishize ibihugu byombi bitangiye umubano mu bya dipolomasi n’umusaruro ushimishije umaze gutanga.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa watangiye tariki 12 Ugushyingo 1971. Kuva ubwo ibihugu byombi byinjiye mu bufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iteramnbere ryungukira impande zombi.

Mu kwishimira uwo mubano no kuwubagarira ngo ejo hazaza ukomeze kuba mwiza, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yateguye irushanwa ry’amafoto agaragaza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ni amafoto y’umwimerere agaragaza abantu, inkuru cyangwa se ibyagezweho mu mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa. Ashobora no kuba amafoto agaragaza umwihariko w’u Rwanda n’abarutuye, umuco, ubwiza bw’igihugu, amateka n’ibindi.

Abo amafoto yabo azatsinda, bazahembwa. Ku mwanya wa mbere hazahembwa abantu batatu, umwanya wa kabiri hahembwe batanu naho ku mwanya wa gatatu hahembwe abantu umunani. Hari abandi bantu icumi bazahembwa ku bw’amafoto meza bashyize mu irushanwa.

Ibihembo bizatangwa birimo telefone zigezweho [smart phones], mobile hard drives, digital photo frames n’izindi mpano zitandukanye ziturutse mu Bushinwa.

Kohereza amafoto bizakorwa guhera tariki 14 Nzeri kugeza ku wa 15 Ukwakira. Gutoranya abatsinze bizakorwa hagati ya 16 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo. Guhera tariki 20 kugeza ku wa 30 Ukwakira, hazakorwa amatora yo kuri internet.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo ni bwo hazabaho umuhango wo guhemba abahize abandi no kumurika ibihangano bohereje.

Ushaka kwinjira mu marushanwa asabwa kohereza ifoto imwe yafashe cyangwa se itsinda ry’amafoto abiri cyangwa atatu mu gihe ari amafoto mbarankuru. Mu kohereza amafoto, uwohereza ashyiraho incamake y’amafoto yohereje, ni ukuvuga aho yafatiwe, ibiyigize, uwayifashe, umwirondoro harimo nimero za telefoni na email.

Kwinjira mu irushanwa, ibyavuzwe haruguru byoherezwa kuri email: [email protected] Umutwe wa email ugomba kuba ugizwe n’izina ry’uwohereza n’izina ry’ifoto yafashe.

Amafoto yemerewe koherezwa ni ameze neza atarimo ubusambanyi, ubugizi bwa nabi, ivangura rishingiye ku ruhu cyangwa idini kandi igomba kuba atari ifoto yamamaza.

Ifoto zoherezwa nta kintu kigomba kuba cyanditsemo hagati. Ufotora ashobora kwifashisha igikoresho icyo aricyo cyose. Icyakora, amafoto yakorewe muri mudasobwa ntiyemewe, keretse nko kwifashisha mudasobwa ugabanya cyangwa wongera ingano y’ifoto no kongera cyangwa kugabanya urumuri. Ifoto igomba kuba ifite ubunini buri hejuru ya 300dpi.

Ibihangano bizatangwa bigomba kuba ari umwimerere w’uwabitanze. Mu gihe havuka impaka zishingiye ku kwiyitirira igihangano cy’abandi, uwatanze iyo foto mu marushanwa yirengera ingaruka.

Mu gihe urushanwa yohereje ifoto, aba atanze uburenganzira butishyuzwa bwo kuyikoresha mu bindi bikorwa nko mu itangazamakuru mu bikorwa byo kumenyekanisha irushanwa n’ibindi bijyanye nabyo. Icyakora, umwirondoro w’uwatanze iyo foto uzajya ugaragazwa mu gihe yakoreshejwe.

Hazashyirwaho itsinda ry’inzobere rizatanga amanota. Abatsinze nibamara gutoranywa, bazabimenyeshwa mu minsi y’akazi. Mu gihe uwatsinze atabonetse ku myirondoro yatanze mu gihe cy’iminsi itanu, bizafatwa nk’aho yanze ku bushake igihembo.

Ku bindi bisobanuro, wanyura hano. Abakoresha Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda bahamagara: +250789622676 naho abakoresha Igishinwa n’Icyongereza bagahamagara +250 787413061.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .