00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatashye Laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere izipima ubuziranenge.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, ni bwo iyi laboratoire yatashywe ku mugaragaro; ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gutsura Ubuziranenge, uba buri wa 14 Ukwakira.

Iyi laboratoire ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 500 na 700 Frw, izajya ipimirwamo ibikoresho bitandukanye by’amashyanyarazi nk’insinga ndetse na bateri zikoreshwa mu gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Hazajya hapimirwamo kandi za bateri z’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi ndetse na bateri za telefoni n’ibindi bikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa by’amashanyarazi biva mu mahanga mu guteza imbere gahunda yo kugeza umurimo ku baturage bose.

Yagize ati “Kugira ngo idufashe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu bikoresha ikoranabuhanga no gukomeza gahunda igihugu cyihaye yo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi agera ku Banyarwanda benshi ariko hakoreshwa ibikoresho byujuje ubuziranenge.”

Yakomeje avuga ko izanafasha ba nyiri nganda kutajya gushaka ubuziranenge mu mahanga.

Yagize ati “Iyi laboratoire iziye igihe kuko ubu tumaze kugira inganda ebyiri mu gihugu zikora insinga z’amanyasharazi, tukagira inganda zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane telefoni.”

“Mbere ntabwo twari dufite laboratoire ishobora gupima bateri iyo ariyo yose ijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi, ubu ntabwo twapfaga kumenya ngo zikora muri ubu buryo tumenye ngo zujuje ubuziranenge cyangwa ntabwo zibwujuje.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge, anavuga ko ari byiza kuba yaratekereje gushyiraho laboratoire izapima ibijyanye n’amashanyarazi.

Ku ruhande rw’abakora ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga bavuze ko banejejwe no kuba habonetse laboratoire izabasha gupimisha ibyo bakora.

Umukozi muri Alpha Cables ikora insinga z’amashanyarazi mu Rwanda, Baguma Reuben, yavuze ko banejejwe no kuba hashyizweho laboratoire nk’iyi kuko hari serivisi bakeneraga ntibazibone.

Yagize ati “Ni igisubizo kuko twahuraga n’imbogamizi mu gupimisha insinga nini none ubu batwijeje ko nazo bazajya bazipima muri iyi laboratoire nshya yaje.”

RSB yatangiye gukora mu 2002 itanga serivisi zijyanye n’ubuziranenge zirimo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ibicuruzwa na serivisi.

Muri iki kigo kandi hashyizweho laboratoire zipima ubuziranenge bw’ibintu bitandukanye, kinatanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda aho kugeza ubu ibicuruzwa birenga 700 na serivisi zirenga 60 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge.

Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga
Hazajya hapimwa n'ubuziranenge bwa bateri zikoresha ibinyabiziga by'amashanyarazi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa biva mu mahanga
Muri iyi laboratoire hazajya hapimirwa ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .