Hatashywe Kiliziya nshya ya Ntarama, iyiciwemo Abatutsi yegurirwa Leta nk’urwibutso

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Kamena 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Arkidiyosezi ya Kigali yatashye Kiliziya nshya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera, yuzuye itanzweho miliyoni 200Frw ngo isimbure iyiciwemo Abatutsi muri Jenoside, yanahiseishyikiriza Leta ku mugaragaro nk’urwibutso rw’abazize Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 8 Kamena 2019, aho hatuwe igitambo cya misa cyo gusabira abayiguyemo n’abazize Jenoside muri rusange.

Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Kambanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz n’abandi bayobozi n’abihayimana.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata, Emmanuel Nsengiyumva, ari nayo ibarizwamo Santarari ya Ntarama, yabwiye IGIHE ko mbere yo kuyishyikiriza Leta, yabanje gusengerwamo bisanzwe.

Ati “Nyuma y’uko bahasengeye bwa nyuma muri icyo gikorwa, Musenyeri Kambanda yafunze, imfunguzo azihereza uhagarariye Minaloc, ari we Guverineri. Hari izindi nyandiko zibiherekeza, ziracyategurwa na Leta na CNLG zizakorwa.”

Nyuma yo guhereza izo mfunguzo, hakurikiyeho umutambagiro ugana kuri Kiliziya nshya, Musenyeri Kambanda yereka abakirisitu aho bazajya basengera, anayiha umugisha.

Padiri Nsengiyumva ati “Hari iteka rye ritangariza abakirisitu ku mugaragaro ko iyo kiliziya ya mbere ibitse imibiri yeguriwe ubundi butumwa aribwo kuba urwibutso.”

Yavuze ko nyuma yo kuyegurira kuba urwibutso, imihango yo kuhaturira igitambo cya Misa bizajya bihakorerwa mu buryo budasanzwe nk’igihe cyo kwibuka cyangwa abandi bari muri gahunda zo kwibuka.

Ati “Kuhasomera igitambo cy’Ukarisitiya mu buryo busanzwe byimuriwe mu yindi kiliziya. Ubwo iyo ya mbere itangazwa ku mugaragaro ko yeguriwe kuba urwibutso, abahashyinguwe bakazajya baza gusabirwa mu gihe cyo kwibuka.”

Uretse mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iyi kiliziya yeguriwe kuba urwibutso ishobora kuzajya yifashishwa mu gusabira abitabye Imana bose, biba ku wa 2 Ugushyingo.

Guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kiliziya ya Ntarama yiciwemo abatutsi barenga ibihumbi bitanu yahise ihindurwa urwibutso ariko abakirisitu bayisengeragamo ntibabona aho bazajya basengera.

Urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata ni zimwe mu zihariye kuba zari kiliziya ziciwemo abatutsi, ibikorwa byo kuzisengeramo bigahita bihagarikwa, zigaharirwa kubika ayo mateka gusa.

Kiliziya Nshya ya Ntarama yahise iragizwa umutagatifu Yozefu, ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 1200 bicaye neza.

Hatashywe Kiliziya nshya ya Ntarama kuko iyari ihasanzwe yiciwemo Abatutsi
Iyi Kiliziya yuzuye itwaye miliyoni 200 Frw
Iyi Kiliziya yasengewemo bwa mbere ihabwa n'umugisha
Kiliziya yiciwemo Abatutsi 5000 yashyikirijwe Leta ku mugaragaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza