00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye iperereza ku nkongi yibasiye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itsinda rigomba gukora iperereza ryimbitse ku mpamvu zatumye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ifatwa n’inkongi y’umuriro ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Gusa ku rundi ruhande, ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga rigizwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rigomba kugenzura icyateye iyi nkongi.

Nta muntu wigeze uburira ubuzima muri iyi nkongi, nta n’uwakomeretse. Ibikoresho birimo mudasobwa 23, Printer 12 biri mu byatwitswe n’iyi nkongi.

Ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi yahise ihagera irayikumira hirindwa ko hangirika ibindi bice.

Mu gihe iyi Laboratoire yahiye, itsinda rya RBC ryabaye rihaye ibikoresho ibi bitaro biba bikoresha mu gupima indwara bisimbura ibindi byahiye.

Igice cya Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ni cyo cyangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .