Hatangijwe umushinga wa miliyoni 286Frw ugamije kuzamura abakennye kurusha abandi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Mata 2017 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibirirwa (FAO), ryatangije umushinga mushya ugamije kwihutisha gahunda zo kurwanya ubukene mu miryango y’Abanyarwanda itishoboye.

Uyu mushinga ugamije kuzahura abasanzwe bafashwa binyuze muri VUP, batuye mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyabihu na Rubavu, uzamara amezi 18 ukazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 286.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), kivuga ko uyu mushinga uzagera ku baturage batuye mu mirenge isaga 30 yo mu turere twatoranyijwe, aho bazorozwa amatungo magufi afite agaciro k’ibihumbi 80 by’amanyarwanda buri wese.

Biteganyijwe ko kandi mu gihe cy’imyaka itatu, abagera ku 19 889 bazaba bamaze kungukira muri iyi gahunda, mu gihe agera kuri miliyari eshatu z’amanyarwanda ariyo azashyirwa muri gahunda zo kugurira abaturage amatungo.

Ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragararo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minaloc, Odette Uwamariya yavuze ko bateganya ko iyi gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose, igihe icyiciro cya mbere kizaba cyagenze neza.

Yakomeje avuga ko guhuza gahunda za VUP n’ubuhinzi, busanzwe butunze abagera kuri 70% by’Abanyarwanda bizagira uruhare runini mu gutuma abantu babasha kwikura mu buken

Ati “Guhuza gahunda za VUP n’ubuhinzi bizadufasha by’umwihariko guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Uyu ni umushinga uzaba nk’imbarutso yo gutekereza ku yindi mishinga izadufasha kwihutisha kuzahura abantu tubakura mu bukene.”

Ibarura riherutse gukorwa ryagaragaje ko 38% by’abana bafite munsi y’imyaka itanu bagwingiye, intego ikaba ari uko mu 2018 baba batageze kuri 18%.

Nk’uko The New Times yabyanditse, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko bari gukorana na Minaloc kugira ngo haboneke abagomba kugerwaho n’uy’umushinga; kandi ko mu kurandura ubukene abagore, batishoboye n’urubyiruko batagomba gusigara inyuma.

Imibare itangwa na LODA igaragaza ko kuva mu 2009-2016, agera kuri miliyari 43.4Frw yakoreshejwe mu gufasha ingo zigera ku 338 970, mu gihe asaga miliyari 38.9 yahembwe abagera kuri 704 307 binyuze mu mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Hari na gahunda ya Girinka nayo igamije koroza abaturage batishoboye, aho imiryango imaze guhabwa inka irenga ibihumbi 250 mu bihumbi 350 bigomba kuzihabwa bitarenze 2017.

Izi gahunda zose zagize uruhare runini mu kugabanya ubukene, Ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 4) ryagaragaje ko bwavuye kuri 60% mu 2000 bukagera kuri 29% mu 2013/ 14.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minaloc, Odette Uwamariya yavuze ko bateganya ko iyi gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko bari gukorana na Minaloc kugira ngo haboneke abagomba kugerwaho n’uy’umushinga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza