Hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mata 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Ishami ryayo rishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL) ku bufatanye na Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije kunganira abaturage ku kiguzi cy’amashyiga arondereza ibicanwa agafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu.

Umukozi wa REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko Nkunganire izatangwa ku mashyiga akoresha ibicanwa binyuranye birimo amakara, inkwi, burikete, palete, gaz, amashanyarazi n’ibindi bicanwa abafatanyabikorwa b’umushinga bazagaragaza ko bihuye n’intego zawo.

Yagize ati “Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga 500.000 kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w’abikorera bakora aya mashyiga n’abayacuruza mu gihugu. Ikigamijwe ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro.”

Karera avuga ko ingano ya Nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n’urwego rw’ishyiga yifuza ririmo.

Yakomeje avuga ko umushinga ari igisubizo ku baturarwanda kuko uzafasha abaremerwaga n’ikiguzi cy’amashyiga cyane abifuzaga kwishyurira rimwe ikiguzi cy’ibikoresho bijyana na gaz, dore ko ari nacyo kinini ugereranyije n’ikiguzi cya gaz ubwayo.

Ati “Uyu mushinga ni imwe mu ngamba zizafasha kugera ku ntego igihugu cyiyemeje yo kugabanya umubare w’ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024 ndetse no kugabanya ikoreshwa ry’amakara ryiganje mu bice by’imijyi.”

Muri uyu mushinga, Leta yifuza ko ikoreshwa ry’amakara mu mijyi ricika buhoro buhoro, agasimbuzwa ibindi bicanwa bitabangamira ibidukikije nka gaz n’amashyiga akoresha amashanyarazi aho bishoboka.

Karera avuga ko mu byaro, gahunda izibanda mu kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa n’urugo, bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi biruseho kandi atarekura imyotsi myinshi ijya kwanduza ikirere.

Akomeza ati “Amashyiga azatangwa azaba afite ubuziranenge bwapimwe ndetse bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza.”

Muri uyu mushing aba rwiyemezamirimo bifuza gukorana nawo basabwa gusinya amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze muri EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko yujuje ibisabwa, hanyuma rikoherezwa gupimwa ubuziranenge muri RSB.

Ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo bakora cyangwa bacuruza amashyiga.

Muri uyu mushinga, ishyiga ryujuje ibisabwa rizajya ryoherezwa gupimwa muri RSB ndetse ni wo uzishyura ikiguzi cyabyo. Ibyavuye mu isuzuma ry’ishyiga nibyo bizatuma rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya Nkunganire na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) izanyuzwamo amafaranga y’umushinga.

Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .