Hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza abanyarwanda kumenya ururimi rw’amarenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango utegamiye kuri Leta ‘Media for Deaf Rwanda’ watangije ubukangurambaga bwiswe ‘Sign you Name Challenge’ bushishikariza abantu kumenya ururimi rw’amarenga Nyarwanda hagamijwe kongera umubare w’abashobora kurukoresha no gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kumvikana n’abavuga.

Ubu bukangurambaga buri gukorwa bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.Uwemeye kwiga yigishwa izina rye mu rurimi rw’amarenga hanyuma agatanga ubutumwa bugamije guhindura imitekerereza y’abandi.

Bamwe mu banyarwanda bazwi batangiye kwitabira ubu bukangurambaga ndetse banagaragaza akamaro kabwo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe nyuma yo kwiga urwo rurimi, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Icyo nababwira ni uko ururimi rw’amarenga rworoshye kandi bishimishije kurwiga. Narabyiboneye. Nigishije abana banjye bimwe mu bimenyetso nize kandi barabikunze.”

Mu bandi babashije kwitabira ubu bukangurambaga harimo umuhanzi Yvan Buravan, Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane, Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi n’ umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato, Dr Anita Asiimwe.

Buri muntu wemeye ubu bukangurambaga afatwa amashusho, akazajya atambutswa kuri televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda mu gushishikariza abandi kwiga no kumenya ururimi rw’amarenga.

Gerard Mutema, Umusemuzi mu Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda (RNUD) ubwo yaganiraga na CNN yavuze ko kubera ubuke bw’abashobora kumva ururimi rw’amarenga mu Rwanda ari imbogamizi.

Ati “Turi kuziba icyuho cy’ubwumvane hagati y’abafite ubumuga bwo kutumva ndetse n’abumva ariko mu gihe nta bashobora gusemura, hari icyuho kinini. Dukeneye abasemura.”

Ururimi rw’amarenga ni uburyo bwihariye bwo gushyikirana no guhererekanya amakuru bukoreshwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Buri gihugu bitewe n’umuco wacyo usanga gifite ururimi rw’amarenga rwemewe. Urugero, biragoye kuba wasanga mu rurimi rw’amarenga rw’abanyamerika ijambo umuvure kuko mu muco wabo batawugira.

Mu Rwanda habarurwa abantu barenga 33,000 bafite ubumuga bwo kutumva.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza