00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo Iburasirazuba, yitezweho kongera umukamo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Kanama 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, batangije gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo muri buri Murenge yitezweho kuzamura umukamo muri iyi Ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi.

Ni gahunda yitezweho kuzamura umukamo ukava kuri Litiro ibihumbi 160 ziboneka muri iyi Ntara ku munsi mu gihe cy’imvura, zikikuba inshuro nyinshi kuko mu mwaka utaha mu Karere ka Nyagatare hazuzura uruganda rutunganya amata y’ifu, nibura ku munsi ruzajya rukenera amata litiro ibihumbi 500 ku munsi

Kuri uyu wa Kane nibwo abagize komisiyo ihuriweho n’inzego zitandukanye, iyobowe na Guverineri Gasana Emmanuel ishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro mu bworozi muri iyi Ntara basuye urwuri rw’icyitegererezo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Ni urwuri rw’icyitegererezo rwujuje ibisabwa byose, ku buryo rwabera abandi borozi urugero mu gukorera inzuri no gukora ubworozi bw’umwuga.

Uyu mworozi afite amazi mu rwuri rwe, agahinga kuri 30% ibisigazwa akabihunika akabigaburira inka mu gihe cy’impeshyi, ibi bituma inka mu rwuri rwe ikamwa litiro ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi.

Nkundimana Christophe ushinzwe kureberera uru rwuri, yavuze ko hakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bukorerwamo bukaba bufasha mu kunganira ubwatsi bukunze kuba ingume mu gihe cy’izuba.

Ati “ Nkuko habaho ibihe by’imvura n’ibihe by’izuba, natwe niko tugendana n’ibyo bihe, igihe cy’imvura izi nka zirarisha zamara kurisha duhumuje tukaziha n’inyongera kugira ngo umukamo ukomeze kuba mwiza ariko iyo tugeze mu gihe cy’izuba ntabwo zirisha ahubwo tuziha ibisigazwa by’imyaka tuba twarahunitse.”

Nkundimana yakomeje avuga ko bafite amazi menshi mu rwuri yifashishwa mu guha inka amazi mu gihe zirisha, ibi ngo bifasha mu kongera umukamo.

Nyuma yo gusura uyu mworozi, abagize iyi Komisiyo bakoranye inama hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zikigaragra mu bworozi n’icyakorwa ngo ziveho.

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko muri iyi Ntara ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba ariho hari inzuri nyinshi, bityo ko kugira ngo umusaruro mwinshi kandi mwiza ukenewe uboneke, bisaba ko aborozi borora by’umwuga.

Ati “ Impamvu twaje kureba urugero rw’ibishoboka hano ni uko mu zindi Ntara abororera mu biraro twamaze gushyiraho akarima k’icyitegererezo ko kaba ari gato kagenewe kwereka umworozi ubwatsi bwiza yatera kuri wa muringoti akabasha kuzamura umukamo, Iburasirazuba ho rero bo bafite aho bororera aho inka zigenda zitari mu biraro, wareba ugasanga bafite umukamo muke ugereranyije n’inka bafite.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko kubona umukamo uhagije bisaba ko abaturage borora kinyamwuga.

Ati “ Hari kubakwa uruganda ruzajya rufata litiro z’amata ibihumbi 500 ku munsi ariko kugeza uyu munsi iyo imvura yaguye ntabwo turenza litiro ibihumbi 160, hari icyo bidusaba rero kugira ngo tubone uwo musaruro dusabwa, biradusaba korora kinyamwuga, tworore mu buryo bw’ubucuruzi, niba ari uburyo bwo korora inka z’inyama hari icyo bidusaba niba ari ukorora dushaka amata hari icyo bidusaba.”

Guverineri Gasana yavuze ko hari gahunda y’urwuri rw’icyiregererezo muri buri Murenge ndetse no kwegereza aborozi imbuto y’ubwatsi buhunikwa buhabwa amatungo mu gihe cy’izuba, ikazashyirwa ku mirenge guhera mu kwezi kwa Nzeri 2021.

Yavuze ko basaba aborozi gukoresha 30% y’urwuri mu guhinga ibihingwa bashobora no kubonaho ibisigazwa baha imyaka bigafasha mu kongera umukamo ukenewe muri iyi Ntara.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 100 zikabarizwamo inka zirenga ibihumbi 450 zitanga umukamo wa litiro ibihumbi 160 ku munsi mu gihe cy’imvura.

Guverineri Gasana yavuze ko urwuri rw'icyitegererezo ruzafasha mu kwihutisha umukamo no kureberwaho n'abandi
Abayobozi batandukanye barebeye hamwe ibyakorwa kugira ngo umukamo wiyongere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .