Hatangajwe amatariki igice cya nyuma cya La Casa de Papel kizasohokera

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Hagiye gusohoka igice cya gatanu ari nacyo cya nyuma cya Filime Money Heist [La Casa de Papel] yamamaye cyane ku Isi, kizagaragaramo abakinnyi bagaragaye mu bice byabanje.

Ubuyobozi bw’iyi filimi bwatangaje ko nta gihindutse biteganijwe ko igice cya gatanu cyayo kizasohoka muri Mata, ndetse ikazatangira guca ku rubuga rwa Netflix ku wa 31 Nyakanga 2021.

Umwanditsi wayo, Álex Pina, yavuze ko bamaze umwaka wose bakora iyi filime. Ati “Tumaze igihe dushaka uko iki gice cyazaba kiza, tureba uko twashyira Professor mu murongo neza ndetse n’abandi bakinnyi iyi ntambara ntabwo izaba yoroshye ariko iki nicyo gice kizaba gishishikaje cyane.”

Iki gice kikazagaragaramo abakinnyi benshi bagaragaye mu bya mbere nka Tokyo, Professor, Lisbon, Rio, Denver, Stockholm, Palermo, Helsinki, Bogota, Marseille n’abandi.

Kugeza ubu ntiharemezwa niba Berlin azagaragara muri iki gice nk’uko yagaragaye mu cyashize aho yabonekaga havugwa ibintu byabaye. Umukinnyi utazagaragaramo ni Nairobi wakunzwe na benshi kuko yishwe mu gice cya kane.

Iki gice cya gatanu kikaba cyitezweho kugaragaza uko bacika muri banki ya Espagne bari bagiye kwibamo, igice cya kane cyarangiye bisa n’ibidashoboka kuko Sierra yari amaze gufata Professor.

Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n’uduce 15 twanditswe na Álex Pina, mu 2017 iza gutangira guca kuri Netflix ariho benshi bayimenyeye.

Iyi filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi, Tokyo, Moscow, Berlin, Nairobi, Rio, Denver, Helsinki na Oslo.

Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari 2,4€ bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67.

Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya kane kijya kurangira agafatwa na Sierra uba umaze iminsi ari guperereza ahantu yihishe. Igice cya kane giheruka kujya hanze kigizwe n’uduce duto umunani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .