Hasohotse inyandiko zigaragaza ingorane Abongereza bazatezwa na Brexit

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro byo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi byatangiye muri Kamena 2018 nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu gitoye kamarampaka yo kuva muri EU.

Ishami rishinzwe Brexit ryasohoye inyandiko igaragaza imikoranire hagati y’u Bwongereza na EU izaba yashyizweho akadomo.

Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri EU bizashyirwa mu bikorwa ku wa 29 Werurwe 2019.

Iki cyemezo kizagira ingaruka ku Bongereza zirimo kuba butazongera gukoresha impushya zo gutwara hanze y’igihugu, kutagurisha muri EU imodoka zakorewe mu gihugu, izamuka ry’ibiciro byo guhamagarana n’ikurwaho ry’inzira ya Gari ya Moshi ihuza Londres, Paris na Brussels bizatuma ingendo zigorana.

Umunyamabanga wa Brexit, Dominic Raab, yavuze ku nyandiko z’u Bwongereza zasohotse kuri uyu wa Kane, zigaragaza imyiteguro y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yakunze kuvuga ko yiteguye gufasha igihugu cye kuva muri uyu muryango nta yandi masezerano asinyweho.

Mu gihe nta mikoranire impande zizumvikanaho, abafite pasiporo y’u Bwongereza bazafatwa nk’abavuye Australia, Canada na Amerika.

Bazagongwa n’amabwiriza akakaye mbere yo gutemberera mu gace ka Schengen, aho ibihugu 26 by’i Burayi bigenderanira nta nkomyi ku mupaka.

Bazakenera nibura amezi atatu yo kongerera igihe pasiporo zabo ku zatanzwe mu myaka 10 ishize. Mu 2019, u Bwongereza buzatangira gusohora pasiporo zabwo z’ubururu.

Izi nyandiko zikomeza zivuga ko abaturage bo muri EU baza mu Bwongereza bazajya bakirwa bisanzwe bageze ku bibuga by’indege.

Abongereza kandi bashobora kugongwa n’ibiciro bihanitse byo guhamagarana hagati yabo n’abandi bo mu bihugu bihuriye muri EU.

Impushya zo gutwara ku Bongereza zishobora kudakoreshwa muri EU ndetse Abongereza bagiye kuba mu kindi gihugu ntibashobora kwemererwa kuzihinduza.

Bazasabwa gutunga uruhushya mpuzamahanga. Nibitaba ibyo bagarurirwe ku mipaka y’ibihugu bashaka kwinjiramo, banahanwe.

Izi nyandiko zigaragaza ko u Bwongereza aho biri ngombwa buzagerageza kwegera ibihugu biri muri EU bikagirana amasezerano yihariye.

Hari abagaragaza ko batishimiye icyemezo cya Brexit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza