Hasobanuwe impamvu Perezida Kagame yasubitse isinywa ry’imihigo y’uturere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Kanama 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko impamvu gusinya imihigo y’uturere kuri uyu wa Kabiri byasubitswe, ari uko Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Ndagijimana yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, umunsi byari byitezwe ko usinyirwaho imihigo y’uturere.

Hari nyuma y’inama Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye na za Minisiteri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuva kuri Guverineri kugeza ku mudugudu yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, aho yabagezagaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bujyanye n’imihigo y’uyu mwaka.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imihigo yagiye ivugururwa kandi ikagenda ifasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu bice byaryo byose, haba iterambere mu by’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no mu miyoborere.

Yavuze ko biragaragara ko hari irindi vugurura rikenewe kugira ngo imibereho myiza y’umuturage ishobore guhinduka vuba kandi mu buryo bwitaweho by’umwihariko mu igenamigambi no mu mihigo.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yarasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nk’uko yari yateguwe uyu munsi ahubwo inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage kugira ngo imihigo ibe koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage mu rugo rwe aho atuye”.

Yakomeje agira ati "Bimwe mu bigaragara bikwiye kwibandwaho wasangaga bigenda bidindira, bisigara inyuma, hari nk’ibijyanye n’imiturire, abaturage batishoboye. Turacyafite ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, haracyari abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, haracyari abaturage babana n’amatungo, ibyo byose bikagira n’ingaruka ku isuku idahagije no ku mibereho myiza y’abo baturage".

Mu mihigo kandi Perezida Kagame yasabye ko hongerwamo ’imiyoborere’ ni ukuvuga uruhare rw’umuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.

Minisitiri Dr Ndagijimana yakomeje ati "Turashaka ko imihigo igira ingaruka nziza ku muturage duhereye ku ngo. Tugiye gusuzuma iby’ingenzi bikenewe bishyirwe mu mihigo"

Avuga ko ari ukongeraho ibikorwa bisubiza ibibazo abaturage bafite mu mibereho myiza n’imiyoborere, bikaba ari akazi koroshye kazanozwa vuba bityo imihigo isinywe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko akurikije umurongo watanzwe, imirimo isabwa ari mike ku buryo gusinya imihigo bizakorwa vuba kuko icyo kongeraho ari ‘ibisubizo bisubiza ikibazo abaturage bafite mu bijyanye n’imiturire, kutagira ubwiherero n’imiyoborere’.

Imihigo yatangiye mu 2006 nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.

Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko ibijyanye no guhindura imibereho y'umuturage haherewe mu rugo bigiye kongerwa mu mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza