Hashyizweho ibihano bikarishye ku bantu bafatanywe magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko umuntu uzajya ufatirwa muri magendu, azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ndetse n’ibyo atwaye hamwe n’ikinyabiziga bigafatirwa kandi bigatezwa cyamunara.

Mu itangazo RRA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane rivuga ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibikorwa bibi bya magendu, “ikinyabiziga kizafatwa gitwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu n’ibindi byose bitwawe mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo bicuruzwa n’ikinyabiziga kibitwaye bizafatirwa burundu kandi bitezwe cyamunara hakurikijwe amategeko abigenga”.

Rikomeza rigira riti “By’umwihariko, umushoferi w’icyo kinyabiziga azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika.”

Umwaka ushize, RRA yafatiye toni 230 z’imyenda ya magendu yinjizwaga mu gihugu. Ibyinshi mu bicuruzwa bya magendu byinjizwa mu gihugu biba biturutse mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, aho binacishwa ku mipaka itemewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza