Hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2018 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyarugenge kibutse abari abakozi b’amakomini yakabyaye, kaboneraho no gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iyi mibiri yari itarashyingurwa mu cyubahiro ni iyagiye iboneka mu Murenge wa Muhima n’uwa Mageragere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi mu koreka igihugu, agaya abayobozi batigeze batekereza ku bo bayobora no gushaka ineza y’Abanyarwanda ahubwo imigambi yose ikaba iyo kwisenyera babiba amacakubiri mu bo bashinzwe kuyobora, bayigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banamwana Bernard watanze ikiganiro, yagarutse ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo, agaragaza ko Leta yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside kuva mu 1959 ubwo hashyirwaho amategeko y’Abahutu, ikanageragezwa mu bihe bitandukanye uhereye mu 1959.

Leta kandi ni yo yashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga bukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, berekana ko Umututsi ari umwanzi w’igihugu, by’umwihariko ko ari umwanzi w’Umuhutu, ko nta mahoro Abahutu bagira Abatutsi bariho.

Yakomeje agaragaza ko iyo ngengabitekerezo yanageze aho ihindura Umututsi, inyamaswa yakwa ubumuntu ahinduka inzoka n’inyenzi; Leta ikangurira Abahutu kumwikiza. Urwo rwango runabibirwa mu bitangazamakuru birimo RTLM.

Yanavuze ko haguzwe imihoro toni zirenga 581 kugira ngo izakoreshwe mu kwica Abatutsi kandi kugira ngo hatazagira usigara hakorwa lisiti zabo.

Ku kamaro ko gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Banamwana yavuze ko ari nka bumwe mu buryo bwo kubungabunga amateka kugira ngo atazasibangana ndetse no gukumira abantu bahinyuza, bashaka gupfobya Jenoside.

Abaturage basabwe gutanga amakuru kugira ngo ababuze ababo batazi aho bari nabo bashobore kubashyingura mu cyubahiro.

Akarere ka Nyarugenge kashyinguye mu cyubahiro imibiri itandatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Imibiri itandatu y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Abayobozi b'inzego zitandukanye mu Karere ka Nyarugenge bibutse abari abakozi b’amakomini yakabyaye
Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza