Hashobora gukoreshwa ingufu mu kwimura abatuye mu manegeka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya iragaragaza ko kubera imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu, mu mezi ane ashize kugeza kuri uyu wa Gatatu, ibiza bimaze guhitana abantu barenga 180, yangiza hegitari z’imyaka zirenga 4000, utavuze ibiraro, imihanda n’inzu z’abaturage.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yihariye yihanganishije abagezweho n’ibiza, ikanemeza ingamba n’uburyo byo gukomeza gufasha abahuye n’ingaruka no gukomeza gusana mu buryo bwihuse ibyangiritse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bagereranyije ibipimo by’imvura mu myaka 36 ishize guhera mu 1981 kugeza mu 2016, n’iyaguye mu 2018 harebwe ku mezi ya Mutarama kugeza muri Mata, “iyi mvura iri ku kigero kirenze icyo gihe imvura yagiye igwa muri ariya mezi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko leta yoyemeje kugoboka abangirijwe n’ibiza, ku buryo ubu hari abacumbikiwe mu baturanyi n’abavandimwe babo, hakaba n’abakodesherejwe n’inzego z’ibanze.

Nyuma y’inzu zagwiriye abaturage, leta isaba abatuye mu manegeka kuhava kugira ngo be gutegereza kuzahavanwa n’Ibiza.

Yagize ati “Ni ugukangurira Abanyarwanda aho twabwiye abantu bahave, bibaye ngombwa ko hakoreshwa n’ubundi buryo ntimubifate ko ari uko leta yabikoze yanga abaturage ahubwo iba ibarengera kugira ngo badatakaza ubuzima bwabo.”

Kaboneka yavuze ko hari ababwirwa kwimuka bakinangira, atanga ingero ko mu ijoro rishyira kuwa 3 Mata, ko hari imiryango 10 abayobozi basabye kuva mu nzu muri Ngororero, bamaze kuvamo, iryo joro zaraguye.

Yakomoje no ku zindi nzu zirenga 500 mu Burengerazuba, ubuyobozi bwakoze isesengura busanga zishobora kugwira abantu bubasaba kuvamo, ariko kugera ku itariki 4 Mata hari hamaze kugwa izisaga 115.

Kaboneka ati “Iyo ubuyobozi bukwegereye bukavuga buti hano turabona harimo ikibazo, abaturage babyumve, babyitabire kuko biri mu nyungu zo kurengera ubuzima bwabo, aho kwinangira akagumamo ejo akazavamo bajya kumushyingura.”

“Ntabwo byaba ari byiza. Nk’ubuyobozi rero dufite inshingano rimwe na rimwe zo kubikora, ubundi ntitubyifuza ariko bibaye ngombwa dukoresha ingufu kugira ngo dukize ubuzima.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko hakozwe igenzura ry’inzu zitameze neza abantu bakavanwamo kandi rigomba gukomeza, ndetse ngo iyo ridakorwa byashobokaga ko ikibazo cyari kuba kirenze urwego kiriho uyu munsi.

Abasizwe iheruheru bazagobokwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko iyi mvura yangije imyaka myinshi yari imaze guhingwa haba ku misozi no mu bibaya, igereranya rikaba ryerekana ko ibyangijwe “bigera kuri miliyari 4 Frw arenga.”

Yasabye abahinzi ko batahita basubyamo indi ahubwo bategereza igihe cy’impeshyi, ashimangira ko abangirijwe imyaka nibiba ngombwa bazagobokwa.

Yakomeje agira ati “Muzi ko tugira ikigega cy’ingoboka gifasha abaturage bagira ibibazo, tukaba dufite ibiribwa cyane cyane ibigori n’ibishyimbo, byo gufasha imiryango yagize ibibazo dufatanyije na Minisiteri y’Ibiza n’uturere. Icyo kigega kirahari kirimo toni zirenga 7000 z’ibigori na tomni zirenga 4000 by’ibishyimbo.”

Ibikorwa remezo nabyo bizasanwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko imvura yasenye imihanda n’ibindi bikorwa remezo by’ubwikorezi, ku buryo imvura n’icogora hazatangira imirimo yo gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Yakomoje ku biraro nk’icya Nyabarongo (ya Kigali-Kamonyi) kitabasha gufasha abantu mu mvura nyinshi, imihanda nka Muhanga Ngororero iri kwangizwa n’inkangu, avuga ko hakozwe inyigo zo gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Nko kuri Nyabarongo ikibazo ntabwo ari ikiraro ubwacyo, ni uko burya kubera ko cyose ari igishanga, hagati harimo urugomero rwubatseho uriya muhanda. Uko rureshya biba bitewe n’ingano y’amazi azaruzaho. Uyu mwaka rero rwararengewe kubera ko imvura yamaze kurenga ikigero ikiraro cyagenewe.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kuzamura uriya muhanda tukazamura urwo rugomero kuko twamaze kubona ko iyo imvura ije amazi aharengera, inyigo isanzwe ihari yo kuhakora ikiraro kindi cyegereye ku ruhande hariya cyo kizamutse cyane, ariko n’uriya muhanda ukazamuka kurushaho.”

Abanyarwanda baraburirwa

Minisitiri Biruta yavuze ko byonyine kugera ku itariki 10 z’uku kwezi, bigaragara ko Amajyaruguru ashyira Iburengerazuba kujyana mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba hateganyijwe imvura nyinshi, ariko n’ahandi mu gihugu ikazagwa uretse ko izaba “yagabanyutseho gato.”

Ati “Ubutumwa ni uko imvura ikiriho muri uku kwezi, tukaba dushishikariza abaturage gukurikirana iby’iteganyagihe.”

“Hari ingamba nyinshi zikeneye gushyirwa mu bikorwa ariko dufatanyije n’abaturage, tukaba twabasaba kumva neza inama bagirwa n’ibyo tubabwira gukora ngo bimuke, ntibumve ko ari ukubacunaguza, ahubwo bakumva ko bijyanye no kurengera ubuzima bwabo.”

Abanyarwanda kandi bakangurirwa gufata amazi, gutera amashyamba hagamijwe gugata imiyaga n’ubutaka, ndetse ababyeyi bagacunga cyane abana babo ngo batazatarwa n’amazi nk’uko hari aho biri kugaragara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, we yavuze ko bitewe n’imvura nyinshi yasomeje ubutaka, nibutangira gukamuka hazabaho imibu myinshi, abaturage bagasabwa kwitwararika ku ndwara ya malaria, bakaryama mu nzitiramubu kandi bagatanga ubwisungane mu kwivuza ngo ufashwe abashe kwivuza.

Ikiganiro n'itangazamakuru nyuma y'Inama y’Abaminisitiri yihariye yize ku biza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza