00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashingiwe kuki hakurwaho Guma mu Rugo mu gihe ubwandu bukiri hejuru?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kidashobora kuvanwaho n’ingamba zirimo gahunda ya Guma mu Rugo gusa, ahubwo ko zikwiye gushyirwaho bikajyana n’uko abantu bakangukira kwirinda no kurinda bagenzi babo.

Abaturarwanda mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali bari gusoza iminsi 15 yari yashyizweho kugira ngo hagabanywe ikwirakwira ry’icyorezo ryari rimaze gufata intera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko muri rusange icyorezo kigihari ariko ko hari ibice bimwe bicyibasiwe kurusha ibindi ari na yo mpamvu hamwe hakiri ingamba zihariye.

Ati “Ahakiri ubwandu bwinshi hejuru, [ku kigero] 10%, 8% bafite ingamba zihariye, benshi bari muri Guma mu Rugo, gusa henshi imibare yagiye igabanuka mu minsi 15 ari na ho byashingiye tureka ko abantu batangira kugenda bagakora imirimo yabo.”

Mu duce turimo ubwandu buri hejuru, harimo utwo mu Karere ka Muhanga na Ruhango mu mirenge y’imijyi ikunda kubamo urujya n’uruza rw’abacuruzi. Ni cyo kimwe no muri Nyanza, Huye na Nyamagabe.

Mu Burasirazuba ni mu duce dukorerwamo ubucuruzi muri Rwamagana, Kayonza, Nyagatare. Gusa hari n’utundi turere nka Burera mu Mirenge ya Kivuye na Bungwe, Kinyababa na Butaro ituruye umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yatangaje ko hari buze gusuzumwa by’umwihariko ingamba zikwiriye gufatirwa utu duce twegereye imipaka.

Ati “Turaza gusuzuma mu buryo bw’umwihariko imirenge yaba ifite ibibazo byihariye tuyigenere gahunda yihariye. Usanga ahantu hari urujya n’uruza rw’abantu benshi, bacuruza, bahererekanya ibintu ari ho hakunda kugaragara ubwandu bwinshi.”

Hashingiwe kuki hakurwaho Guma mu Rugo

Uhereye ku wa 23 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga, ni ukuvuga mu minsi umunani ishize, abantu 8.463 baranduye. Ni mu gihe abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iyo minsi ari 94.

Magingo aya, abantu 67 ni bo bari mu bitaro barembye, bisobanuye ko impfu zishobora gukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Icyemezo cyo gukuraho Guma mu Rugo cyatunguye benshi bari biteze ko ahubwo ishobora kongerwa kubera ubwiyongere bw’imibare y’abandura n’abapfa.

Dr Mpunga yatangaje ko iminsi 15 ishize hariho Guma mu Rugo itavuze ko Covid-19 ishobora kugabanuka burundu.

Ati “Ushaka ko Covid-19 uyihashya ukoresheje Guma mu Rugo, byagusaba nibura hagati y’iminsi 25 kugera kuri 45. Ibyo rero byonyine ntabwo byatuma abantu babaho kuko n’ubuzima bundi bukeneye kubaho.”

Dr Mpunga yavuze ko nubwo imibare ari myinshi, bidasobanuye ko ari ko mu gihugu hose bimeze ahubwo ko iri mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, ari na yo mpamvu hagomba gufatirwa ingamba zihariye.

Ati “Ingamba ni izo gufasha abantu kumva uburyo bitwara n’uko bahangana n’icyorezo ariko ntabwo zikuraho uruhare rwa buri muntu rwo kumva ko agomba kwirinda no kurinda mugenzi we.”

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko mu cyumweru gitaha izongera gushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima Covid-19 mu mirenge nk’uko byari byakozwe mu minsi ishize.

Ibyo bijyanye na gahunda yo gukomeza gukingira, aho byitezwe ko mu mezi ari imbere igihugu kigiye kubona inkingo nyinshi. Ubu abantu bamaze gukingirwa mu Rwanda ni 452.435 bahawe dose ebyiri mu gihe abamaze guhabwa dose imwe ari 4.240.

Umujyi wa Kigali ni wo ugiye guhabwa umwihariko muri iyi minsi mu bikorwa byo gukingira, hazakingirwa ibyiciro bitandukanye uhereye ku bakuze baba bafite ibyago byo kuzahazwa na Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko Guma mu Rugo atariyo gisubizo kirambye cyo guhashya burundu Covid-19 ahubwo ko abantu bakwiriye kwirinda bakanarinda bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .