Hasabwe iperereza ku mibiri y’Abatutsi biciwe ku Kabutare ikaburirwa irengero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 Kamena 2018 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari abafite ababo biciwe mu Bitaro by’Akarere ka Huye bizwi nka ‘‘Kabutare’’ bataramenya aho bashyizwe bamaze kwicwa.

Muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hiciwe abarimo abarwayi, abarwaza n’abahakoraga nk’uko abatanga ubuhamya babivuga.

Ku wa 1 Kamena 2018, ubwo muri ibi bitaro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ababo bahiciwe basabye ko hakorwa iperereza hakamenyekana ahashyizwe imibiri yabo igashyingurwa mu cyubahiro.

Mukamwezi Pélagie yagize ati “Muri Jenoside nageze kuri ibi bitaro ndi guhunga, nahamaze igihe gito nakomeretse abaganga banga kumvura. Ndibuka ko mukuru wanjye nasanze bamutemye ameze nabi, nawe yaguye hano ariko kugeza ubu ntituzi aho ari kuko umubiri we twarawubuze ntituzi aho bamushyize.”

Mbabazi Norbert na we warokokeye Jenoside ku musozi wa Kabutare avuga ko hiciwe abantu benshi kuko hari n’abo bahazanaga ari inkomere bakahagwa ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Ati “Ibi bitaro ahubwo duhamya ko ari byo byaguyemo abantu benshi kuri uyu musozi, usibye abazaga kuhajugunywa bitewe n’imiterere yawo kuko hari amashyamba, duhamya ko hapfiriye abantu benshi. Icyo twifuza ni uguhora dushaka abacu nk’uko bituri ku mutima, buriya iyo umuntu ashyinguye uwe araruhuka. Icyo dusaba ni uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwadufasha gukomeza gushakisha, n’aha hirya hari ikindi kinogo cyamenyekanye abantu bashobora gushakiramo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Nzambimana Dr Jean Bosco, yavuze ko bakomeje gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ahaba hakiri imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Amakuru ahari ni uko hari n’abantu batemagurirwaga hirya no hino bakazanwa muri ibi bitaro ariko turacyayakusanya. Hari amakuru twari twumvise ngo inyuma ya Maternité nshya hari icyobo cyajugunywemo abantu ariko twararebye turababura, ariko bitavuze ko hano haguye abantu bake. Muri iyi minsi ni cyo kintu turi kwitaho kugira ngo tumenye aho abantu biciwe hano bashyizwe.”

Ibitaro bya Kabutare bivuga ko kugeza ubu hamenyekanye amazina y’abantu 21 bahiciwe muri Jenoside bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruhari.

Abafite amakuru ku bwicanyi bwahabereye basabwe gukomeza kuyatanga kugira ngo azifashishwe mu kumenya ahashyizwe imibiri y’abahaguye.

Abakozi b'Ibitaro bya Kabutare, abafite ababo bahiciwe muri Jenoside n'inshuti n'abavandimwe babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karere ka Huye
Mbabazi Norbert warokokeye Jenoside ku musozi wa Kabutare yatanze ubuhamya
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko hagishakishwa amakuru ngo hamenyekane ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza