Harigwa uko ibiciro bya gaz byagabanywa, abaturage bagasezerera inkwi n’amakara

Yanditswe na Iradukunda Samson
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko mu Rwanda abaturage bangana na 83%, bifashisha ingufu zikomoka ku bimera mu guteka zirimo ibiti bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije kimwe cya kabiri cy’uyu mubare mu mwaka wa 2024.

Gusa iki si ikibazo cy’u Rwanda gusa kuko Raporo ya Banki y’Isi yo mu 2016 yerekana ko miliyari eshatu z’abatuye Isi bakoresha ibicanwa bikomoka ku bimera kandi bishobora kwangiza ibidukikije.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu rwego rwo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, Minisiteri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kugabanywa ikoresha ry’inkwi n’amakara byangiza ibidukikije.

Ibi ngo byasimburwa n’ikoreshwa ry’ingufu zituruka ku myanda y’amatungo n’iyo mu ngo (Biogas) ndetse n’ ikoreshwa rya gaz.

Minisitiri Gatete yavuze ko biteganyijwe ko ikoreshwa ry’ingufu zisubira riziyongeraho 1.5% mu myaka itanu iri imbere, bizageza impuzandengo y’ingufu zisubira zikoreshwa ku isi yose ku kigereranyo ya 12.4% ku isi yose mu mwaka wa 2023. Bizatanga 30% by’ingufu z’amashanyarazi zikenewe muri uwo mwaka zivuye kuri 24% mu mwaka wa 2017.

Ku cyerekeye ibiciro bya gaz bikiri hejuru bikaba imbogamizi kuri bafite amikoro make, Minisitiri Gatete yavuze ko kuba abaturage benshi batari bitabira gukoresha izi gaz ari byo bituma abacuruzi bazo bazihenda.

Avuga ko uko abazikoresha baziyongera ari ko bizagabanya ibiciro byazo ndetse na leta ikaboneraho uburyo yagena ibiciro byoroheye abaturage nk’uko yabikoze ku mashanyarazi ndetse n’amazi.

Mu kugabanya ingufu zikomoka ku bimera zikoreshwa mu guteka bikangiza ibidukikije, abaturage bashishikarizwa gukoreshwa amashyiga ya kijyambere akoresha neza ibicanwa bisanzwe azwi nka rondereza ndetse n’ingufu zikomoka ku myanda yo mu ngo zizwi nka bioga.

Umuyobozi Mukuru w’abikorera mu bijyanye n’ingufu (Energy Private Developers), Dr. Twagirashema Ivan, yavuze ko bitoroshye ko abaturage basanzwe bamenyereye gukoresha inkwi ndetse n’amakara bahita babivaho bakajya kuri gaz.

Ati “Ntekereza ko ibi bijyanye na gaz ni bwo bigitangira ariko mu gihe kiri imbere, biraza kumenyera, byibuze mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi mito nka za Rubavu, Rusizi, Huye n’ahandi, abantu batangire kujya kuri gaz”.

Avuga ko igisigaye ari ukugabanya ibicanwa nk’inkwi mu giturage, abantu bagakoresha imbabura za kijyambere zigabanya uburemere bw’ibyo umuntu yakoreshaga.

Niyibizi Innocent, Umuyobozi Mukuru wa Isoko Foundation Ltd, isosiyeti ikora amakara azwi nka ‘Caniryo’ yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku bimera, bavumbuye ikara rito rishobora guhisha ibishyimbo ari rimwe kandi rikaba ritangiza ibidukikije kuko nta myotsi rigira dore ko rikorwa mu bishishwa by’ibitoki no mu ivu.

Niyibizi avuga ko iri kara ryatangiye rishobora kwaka mu gihe cy’iminota 30, rirazamuka rigera ku isaha n’igice none ubu rishobora kwaka kugeza ku masaha atatu ari na ko ritetsweho ibiribwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko abaturage bakwiye gukangukira gukoresha gaz kugira ngo n'igiciro cyayo kigabanuke
Kugabanya ikoreshwa ry'inkwi n'amakara bizarengera ibidukikije
Hamuritswe zimwe mu mbabura z'ikoranabuhanga zikoresha ibicanwa bike kandi bitangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza