Hari kwigwa ahazava amafaranga yunganira ubwisungane mu kwivuza budahagije

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yatangije inyigo nshya izagaragaza ahantu hatandukanye hashobora guturuka amafaranga y’inyongera afasha muri gahunda y’ubwisugngane mu kwivuza (Mutuelle de Santé ) hagamijwe kongera serivisi zihabawa abaturage bakoresha ubwo bwishingizi.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, yemeje umwanzuro w’inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Ubusanzwe ukurikije itegeko rya mituweli, amafaranga ava mu misanzu abanyamuryango batanga, andi akava ku ngengo y’imari ya leta, ku buryo nibura 13% by’ingengo y’imari leta ishyira muri Minisiteri y’Ubuzima ajya mu gufasha bantu kwivuza.

Icyakora Leta yakunze kuvuga ko ayo mafaranga adahagije ngo azibe icyuho, dore ko n’abaturage bakunze kwinubira zimwe muri serivisi bahabwa zitabafasha uko bwikiriye, kuko hari nk’indwara zitavurizwa kuri mituweli n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri kigaruka ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yavuze ko uburyo igiciro cy’ubuvuzi kigenda gihenda, Leta ubwayo itabyishoboza hadashatswe uburyo bwo kuyunganira.

Yavuze ko hari inyigo yatangiye gukorwa, izareba ahantu hose hashobora guturuka amafaranga yunganira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo serivisi zitangwa mu buvuzi zirusheho kunogera abo zihabwa.

Yagize ati “Harebwe ahashoboka hose yaba ku mishahara, yaba ku byo abaturage bagurisha bejeje, yaba ku ihererekanyamafaranga muri banki n’ibindi ariko biracyanozwa. Twihaye ukwezi kumwe kugira ngo nibiba byarangiye byongere bisubire mu nama y’abaminisitiri , byemezwe bitangire gushyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri Kayisire yavuze ko bidakwiriye ko intambwe nziza y’ubwisungane mu kwivuza yasubira inyuma ariko ko bidashoboka ko itera imbere hatabayeho ubufasha bwa buri wese.

Ati “Nkuko imyaka igenda , abaturage uko bagenda babyumva , uko abantu babaho n’uko ubuvuzi bwegera abaturage igiciro cyo kwivuza n’ibigenda kuri mituweli bigenda biyongera cyane ku buryo Leta ubwayo itabishobora. Mu nyigo iri kuba itararangira, turareba aho twakura kugira ngo iyo ntambwe yagezweho ntisubire inyuma, uwo bireba wese akumva ko hari akantu yatanga.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye Abasenateri ko 3000 Frw umuturage yishyura ku bwisungane mu kwivuza ari make ugereranije na serivisi ahabwa kwa muganga.

Icyakora yavuze ko kuyongera byaba umuti ariko wareba ubushobozi bw’abaturage ugasanga ari ihurizo ritakora mu kuyazamura.

Ati “Iyo ubaze akwiye usanga yaba menshi kurusha ayo bakwa uyu munsi ariko nanone wareba ubushobozi bw’abaturage ukavuga uti ese kuyazamura byaba ari cyo gisubizo, ese unayazamuye wazamuraho angahe? Ni ibintu bigitekerezwa ntabwo twiyibagiza ko imbaraga n’ubushobozi bw’abaturage bitari byajya hejuru cyane.”

Mu 2017, Guverinoma yifuzaga ko harebwa ahantu hatandukanye hazagenda hava amafaranga, ku buryo nibura leta yabasha kubona miliyari 16 Frw buri mwaka, azunganira asanzwe atangwa muri mituweli.

Ubusanzwe mituweli yishyura nibura 95% by’indwara zose ziboneka mu Rwanda, gusa hari icyizere ko ubu buryo buzatuma icyo kigero cyongerwa ndetse na serivisi idafasha nk’insimburangingo zikazagerwaho.

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yavuze ko uburyo igiciro cy’ubuvuzi kigenda gihenda, Leta ubwayo itabyishoboza hadashatswe uburyo bwo kuyunganira
Bamwe mu bagize Guverinoma bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru batandukanye ndetse n'abayobozi mu kiganiro cyagarutse ku myanzuro y'inama y'abaminisitiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza