Hari kugenzurwa uko imijyi itandatu yunganira Kigali yatera imbere itabangamira ibidukikije

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Mu 2013 Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, hagamijwe kureba uko yafasha mu kugabanya umuvuduko w’abaza gushakira imirimo n’imibereho myiza mu murwa mukuru.

Iyi mijyi ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Gahunda ya guverinoma yiyemeje ni uko mu 2024 abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza naho abagera kuri 80% mu bice by’icyaro bakazaba batuye mu midugudu.

Nubwo iyi mijyi igomba gutezwa imbere kandi ifite ibikenewe byose, hanatekerejwe uburyo irangwamo no kurengera ibidukikije, ku buryo abazayituramo ejo hazaza batazagirwaho ingaruka n’ibiza bikunze kubangamira u Rwanda ariko n’abayituyemo bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Mu 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyafatanyije n’ikigo mpuzamahanga Global Green Growth Institute (GGGI), icy’imiturire (RHA) ku nkunga y’ikigega mpuzamahanga cy’imihindagurikire y’ibihe Green Climate Fund (GCF), batangiye gahunda yo kuvugurura ibishushanyombonera by’ iyi mijyi hitabwa ku kurengera ibidukikije, kugabanya ingaruka z’iterambere ry’imijyi ku mihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zijyana nabyo.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu mushinga wasoje ibikorwa byawo hanagaragazwa ibyo wakoze na gahunda iri imbere.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje izi mpande zose, umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye yashimye ibikorwa byakozwe n’uyu mushinga, avuga ko bizafasha guverinoma mu bikorwa izakora byo kubaka iyi mijyi ariko hanarengerwa ibidukikije.

Ati “Ndashima cyane GGGI Rwanda kuko ni umufatanyabikorwa mwiza kandi wo kwizerwa, ndemera ntashidikanya ko ibyagezweho muri uyumushinga bizagenderwaho mu rugendo rwo gutuma u Rwanda ruba igihugu kibungabunga ibidukikije.”

Yavuze ko uyu ari umushinga wemejwe muri Gashyantare 2018 ufite intego eshatu, arizo kubaka ubushobozi bw’ikigo cya REMA nka kimwe mu bigo bishinzwe guhuza no gukora ubukangurambaga ku kigega mpuzamahanga cy’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda.

Ugamije kubaka ubushobozi bw’ibindi bigo byaba ibya leta n’iby’abikorera kugira ngo bibashe gukora imishinga bishobora kugeza mu kigega mpuzamahanga cy’ibidukikije, intego ya gatatu ikaba yari iyo gufasha gucengeza ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare n’indi mijyi itandatu yunganira Kigali.

Yagize ati “Murabizi ko harimo gukorwa ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu izunganira Kigali ariko hagomba no kurebwa uko hacengezwa amahame yo kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu iterambere ry’iyo mijyi kugira ngo izagire ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, inkangu n’amapfa, aba bantu rero badufashije gukora icyo gishushanyo mbonera no kongera ubudahangarwa muri gahunda n’ibijyanye n’igenamigambi ryari ryateganyijwe mbere.”

Yavuze ko iyo hategurwa ibishushanyo mbonera by’imijyi hari amahame remezo baba bafite, ariko ngo nk’uko byagaragaye mu nyigo zitandukanye zakozwe mu Rwanda cyane iyo baherutse gukora, igihugu gifite ibyago byo guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Ni muri urwo rwego twavuze ngo nubwo ibishushanyo mbonera biba byateguwe ariko ni ngombwa ko iyo mijyi tuyongera ubudahangarwa, usanga mu gukora ibishushanyo mbonera hagaragazwa ahazanyura imihanda, aha niho tuvuga tuti ese iyi mihanda ntizanyura mu bishanga? Niba izanyura mu bishanga ni izihe ngamba twafata kugira ngo wa muhanda niba koko unahanyuze utazarengerwa.”

Yakomeje agira ati “Aha niho twavuze tuti umuhanda nujya kunyura ahantu hagomba kubanza gukorwa inyigo isuzuma ku bidukikije, tukareba niba twazawuzamura tukawushyira ahantu runaka kugira ngo imyuzure niza itazawurengera.”

Yavuze ko ibyo uyu mushinga wakoze bizafasha iyimijyi itandatu kugera mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi igakomeza kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi wa GGGI mu Rwanda, Inhee Chung, yavuze ko mu bikorwa bakoze bashyize imbaraga harebwa uko imiturire izajyana no kurengera ibidukikije, ibijyanye n’ibikorwaremezo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Yavuze ko “Ibi ni ibintu tumaze gihe dukora mu myaka itatu ishize dufatanyije n’inzego za leta ariko cyane twashyize imbaraga muri iyi mijyi itandatu, mu bindi twakoze ni uko abaturage nabo bagiye bahugurwa uko bazitwara mu kurengera ibidikukije, abikorera n’abandi kuko ni ngombwa.”

Mu kongera ishoramari, byitezwe ko iyi mijyi yunganira Kigali izabasha kuzamura ingengo y’imari yishakamo, kuko ubusanzwe wasangaga uturere dufite itandukaniro hagati yatwo.

Abayobozi batandukanye bagaragaje uko iyi mijyi itandatu yunganira Kigali izabungwabungwa hagamijwe ko abayirimo batazahura n'ibibazo
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, yashimye ibikorwa byakozwe n’uyu mushinga
Abayobozi bahuye harebwa uko imijyi itandatu yunganira Kigali itabangamira ibidukikije
Abantu batandukanye bashinzwe n'ibyo kurengera ibidukikije barebeye hamwe uko mu mijyi itandatu yunganira Kigali yazaba imijyi irengera ibidukikije
Impuguke zitandukanye zagaragaje uko iyi mijyi yunganira Kigali yazubakwa mu buryo burengera ibidukukije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza