00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari gutegurwa uko imibiri 981 y’Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi ishyingurwa

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Muhanga buratangaza ko kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri isaga 981 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yajugunywe mu byobo byabonetse mu Bitaro bya Kabgayi ndetse kuri ubu hakaba hatangiye gushakishwa uburyo bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981.

Iyi mibiri yabonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi (Maternité),ndetse n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha amakuru y’ahandi hashakishirizwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuzakomeza gushakisha mu mashyamba ya Kabgayi nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu baharokokeye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Nibyo twabaye dusubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi ariko aho twagiye tubona hose ko hakwiye gushakishirizwa twarahashakishirije ndetse tubona ko n’imbago z’iki kibanza zishobora kuba zibitse abacu.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushaka uburyo bwo gushakisha muri aya mashyamba ya Kabgayi tugendeye ku makuru yagiye atangwa n’abarokotse bari bahungiye aha i Kabgayi kuko hari abatarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.”

Rudasingwa yavuze ko bagiye kuvugana n’inzego bireba zose harimo n’Akarere ka Muhanga bagamije gufata umwanzuro wo gushyingura imibiri yabonetse ndetse n’indi yari isanzwe izashyingurwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumvikana basaba abafite amakuru y’ahajugunwe ababo bishwe muri Jenoside kuyatanga bagashakishwa nabo bagashyingurwa mu cyubahiro ariko hakunze kugaragara kwinangira ku bazi amakuru.

Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga muri iyi minsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe hazashyingurwa imibiri isaga 1050 ikubiyemo isanzwe yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga ndetse n’iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

Imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu bitaro bya Kabgayi igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .