Hari abaturage basabwa gusezerana bwa kabiri imbere y’amategeko

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Imiryango imwe n’imwe yasezeranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hamwe n’abandi basezeranye mu kivunge, iyo bagiye gusaba ibyangombwa by’irangamimerere basabwa kongera gusezerana babwirwa ko nta handitse ko basezeranye.

Mu nteko z’abaturage, mu nama zihuza abayobozi n’abaturage hirya no hino mu gihugu ntihabura umuturage ubaza ikibazo cy’uko yagiye gusaba icyemezo cy’uko yasezeranye imbere y’amategeko agasabwa kongera gusezerana ngo kuko nta handitse ko yasezeranye.

By’umwihariko ku batuye mu Turere tugize Umujyi wa Kigali mu Mirenge itandukanye uhasanga abaturage bafite iki kibazo, nk’uko byakomeje kugaragara mu cyumweru cy’Umujyanama cyatangiye tariki ya 20 Gicurasi 2019, ahari hateraniye abayobozi batandukanye hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, iki kibazo nabwo cyarabajijwe.

Uwababyeyi Stephanie wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ababyeyi be bimwe icyangombwa cy’uko basezeranye.

Ati “Data na Mama basezeranye mu 1978 ariko bagiye ku Murenge gusaba icyangombwa cyemeza ko basezeranye babwira ngo bongere basezerane cyangwa bajye gutanga ikirego mu rukiko, ibi twebwe twumva ari ukwimwa uburenganzira bwabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko itegeko ririho ubu rivuga ko udafite icyangombwa kigaragaza ko yasezeranye aba agomba gutanga ikirego mu rukiko.

Ati “Abakeneye ibyangombwa by’uko basezeranye ariko bagasanga ibitabo by’irangamimerere ntibibonetse cyangwa se badafite ibindi byangombwa bigaragaza ko basezeranye icyo gihe umuntu ajya gutanga ikirego mu rukiko. Icyo Leta yoroheje ni uko igarama ryavuye ku bihumbi 25.000 Frw rijya ku 10.000 Frw.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Anastase, yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gukorera ubuvugizi iki kibazo.

Ati “Turabasaba ko mwazadufasha mukadukorera ubuvugizi bakareba uburyo babivugurura mu gihe umuntu ushaka icyangombwa hari abaturage bemeza ko yasezeranye bakajya bamuha icyangombwa bitiriwe bisaba kujya kuburana.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yijeje abaturage bafite iki kibazo ko hari amavurura arimo gukorwa mu mategeko kandi ngo harimo n’ajyanye n’irangamimerere. Mu minsi iri imbere hakazaboneka igisubizo kirambye cy’iki kibazo.

Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Anastase, yasabye ko iki kibazo gishakirwa umuti
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yijeje abaturage ko ikibazo cyabo kigiye kubonerwa umuti

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza