Hari abagore bitwaza abana kugira ngo bagaragaze ko bahohoterwa n’abagabo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango Haguruka watangaje ko hari abagore bakoresha abana babo kugira ngo bagaragaze ko abagabo babahotera bikagira ingaruka ku bana zirimo kuba inzererezi no kwishora mu biyobyabwenge.

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Umuryango Haguruka ukaba uri gukorera ubukangurambaga mu mirenge itatu igize Akarere ka Gasabo ariyo: Ndera, Bumbogo na Rusororo. Abo basanze bafite ibibazo by’ihohoterwa babakorera ubuvugizi mu nzego za Leta, bakabaha n’ubwunganizi mu mategeko.

Ariko nubwo hari kurebwa ihohoterwa rikorerwa abagore, Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, Haguruka, Me Munyankindi Monique, yavuze ko hari n’abagore bahohotera abana babo mu buryo butandukanye, bashaka kugaragaza ko aribo bahohoterwa n’abagabo.

Yagize ati “Hari umubyeyi wavugaga ko umugabo we yanze abana, akajya afata abana akajya kubajugunya ku marembo y’aho umugabo yabaga. Twahamagaye se w’abo bana ahageze icyagaragaye ni uko umugore yakoreshaga abana kugira ngo agaragaze ko umugabo amuhohotera kandi harimo n’umwana atabyaranye n’uwo mugabo yashakaga ko bose abatwara akaba ariwe ubarera.”

Akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi bitera abana igikomere mu mutima bigatuma.

Ati “Burya imiryango irimo ihohoterwa abana barahababarira, ariko kugira ngo umwana amenye ko ibyo arimo gukorerwa ari ihohoterwa biragoye niyo mpamvu usanga hari abana benshi bata imiryango yabo bakishora mu biyobyabwenge abandi bakaba inzererezi mu muhanda.”

Yakomeje avuga ko Haguruka iri gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana, ariko kandi ngo iyo hagize abagana uyu muryango bagaragaza ko barikorewe babafashwa kubona uburenganzira bwabo; hari n’ababuranirwa mu nkiko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza