Harashakwa barindwi bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’u Rwanda, ryatangiye gushaka barindwi bazahagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika azahuza ibihugu birenga 12, mu kwezi gutaha.

Abagera kuri 35 baturutse mu mashami ya Rwanda Polytechnic mu ntara zose, kuri uyu wa Kane bahuriye muri IPRC Kicukiro, ngo bahatanire imyanya irindwi yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro azabera i Kigali.

Umukozi ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Huye, Umukunzi Paul, avugana na IGIHE, yasobanuye ko Afurika ifite inyota yo kumenya aho ihagaze mu myuga n’ubumenyingiro ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi ngo nibyo byatumye Rwanda Polytechnic, itegura amarushanwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo izahatane n’andi mahanga yiteguye neza.

Umukunzi kandi yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwatoranijwe kuzaberamo amarushanwa Nyafurika, kubera icyizere amahanga arufitiye mu iterambere rijyanye na gahunda yo guteza imbere igihugu hifashishijwe imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Kuba abanyeshuri bacu bazahiganwa na bagenzi babo bazaturuka mu bindi bihugu, bizatuma abanyeshuri barushaho kumva ko amasomo n’ubumenyi bahabwa biri ku kigero mpuzamahanga, binatume baguka mu mitekerereze.”

“Mu gihe bazaba bashoje amasomo rero bikazatuma batitinya ku isoko ry’umurimo imbere mu gihugu no mu mahanga kubera ko bazaba barabitangiye bakiri ku ntebe y’ishuri.”

Saro Shyaka Arlène umwe mu bakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhuza imirimo runaka hifashishijwe porogaramu za mudasobwa, yavuze ko yiteguye kuzereka abanyamahanga ko u Rwanda rugeze kure mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Kicaro Ngabo Victor uzarushanwa mu gusudira yongeraho ko “ndatsinda ndabyizeye kandi niteguye no kuzahigika abazaturuka mu yandi mahanga, kuko nzaba ntwaye ibendera ry’igihugu cyanjye cy’u Rwanda.”

Mu gihe amarushanwa ku rwego rwa Afurika azabera mu Rwanda azaba arimbanije, i Gikondo ahasanzwe habera amamurika, niho hazabera imurikabikorwa mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro hamwe n’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Muri icyo gihe kandi i Rusororo mu nzu mberabyombi Intare Arena nabwo hazaba hateraniye inama mpuzamahanga ku myuga n’ubumenyingiro, hagati ya 20 na 23 Ugushyingo 2018.

Abarushanwa bari mu byiciro bitandukanye birimo: Ubutetsi, Ubwubatsi, iby’amashanyarazi n’amazi, gusudira, ubucuzi bw’ibyuma byifashishwa mu nganda, gusuka imisatsi, gukoresha mudasobwa zihuza imirimo n’imashini zitandukanye nko mu nganda n’ahandi.

Ibihugu byamaze kwemeza kwitabira aya marushanwa Nyafurika ni Uganda, Kenya, Benin , Liberia, Ghana, Maroc, Tunisia, Rwanda, Tanzania, Ethiopia na Sudan y’Epfo.

Abanyeshuri hano bari kurushanwa uko bakora ibyuma bihambaye byifashishwa mu mamashini manini, harimo n'ibisimbura ibyapfuye by'izindi nko mu nganda, amamodoka n'ibindi
Abarushanwa babanje gusobanurirwa imikorere y'ibyuma bari bukoreshe, aha bari kwerekwa drones zifata amashusho
Abo mu ishami ry'amashanyarazi babanje kunyuza amaso mu bizamini mbere yo gutegura ibikoresho bari bwifashishe
Aha bari mu bizamini by'ubuhanga bwifashisha amamashini mu gucura no gukora ibyuma bikora amamashini manini
Shyaka Arlene ni umukobwa uhiganwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda zikomeye, hamwe no kuyobora za drones n'ibindi byuma kabuhariwe
Turinayo Janvier urushanwa mu bwubatsi yari mu kizamini, kandi yifitiye ikizere ko azahigika abandi bazaturuka ku mugabane wa Afurika
Umuyobozi ushinzwe amasomo n'amahugurwa muri IPRC Huye, Umukunzi, yavuze ko abanyeshuri b'abanyarwanda ntakabuza bazatsinda amarushanwa yo kurwego rwa Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza