00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Hamwe Festival’ yahaye umwihariko ubuhanzi burengera ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Imyaka igera kuri ibiri irashize Isi yibasiwe na COVID-19 yayishegeshe mu mpande zose haba mu bukungu, imibereho ndetse n’ubuzima by’umwihariko ubwo mu mutwe.

Mu 2020 ni bwo benshi mu baturarwanda bamaze amezi atatu mu ngo badasohoka n’imirimo yabo yarahagaze nyuma n’usohotse akambara agapfukamunwa akubahiriza n’andi mabwiriza atari amenyerewe arimo gukaraba kenshi no guhana intera.

Iki ni cyo gihe buri wese yabayeho ahangayitse yibaza uko ejo azaba ameze naramuka afashwe na COVID-19 cyangwa hagashyirwaho Guma mu Rugo yatumaga ubuzima burushaho gukomera.

Si ibanga benshi byarabahungabanyije cyane kubona itangazo rya buri munsi ririho abanduye n’abapfuye wenda harimo abe, byatumaga umuntu abaho atekereza ngo ejo ninjye.

Usibye guhangayikishwa n’urupfu hari abatakaje akazi ubuzima burabagora mu gihe cyari kigoye kuko n’aho ibyishimo bishobora guturuka hari hafunze nk’ibirori, ibitaramo n’utubari.

Si amagambo kuko raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda indwara zo mu mutwe zarushijeho kwiyongera.

Imibare igaragaza ko umubare w’abari barwaye indwara y’agahinda gakabije watumbagiye uva ku 2259 mu 2019 ugera kuri 3983 mu 2021, abafite indwara y’umuhangayiko na bo bavuye kuri 617 bagera kuri 713. Abafite indwara zo mu mutwe zidafite ibimenyetso bifatika (somatoform disorder) bavuye ku 117 bagera ku 1521. Iki ni igihe icyorezo cyavuzaga ubuhuha.

Kubera ibihe bigoye abantu barimo icyo gihe ntibabashaga no kubona uko bakurikiranwa, iyi raporo igaragaza ko mu gihe cy’icyorezo umubare w’abafite indwara zo mu mutwe bakurikiranwaga wagabanutse.

Igaragaza ko mu 2019 mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, habarurwaga 9846 bafite indwara zo mu mutwe bahabwa ubuvuzi n’impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe ariko byagiye kugera muri Kanama 2020, ba bandi bafashwaga bagera ku 7277 mu gihe muri Kanama ya 2021 bari bageze ku 6790.

Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kiri mu byahawe umwihariko ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga icyiciro cya gatatu cy’iserukiramuco ‘Hamwe Festival’ ritegurwa na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).

Abatabiriye uyu muhango bagaragaje ko mu gihe cya Covid-19 ubuhanzi bwatanze umusanzu ukomeye ku buzima bwo mu mutwe kuko ari cyo abantu babashaga kubona hafi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda, Dr. Agnes Binagwaho, yavuze Covid-19 yatumye abantu babaho kenshi ari bonyine bibatera kwiheba.

Yagize ati “Tuba mu miryango kandi isabana iyo umuntu ababaye ashaka uwo aganiriza akamufasha, igihe abantu bari bonyine byabateje ibibazo kandi si kuri bamwe basanganywe uburwayi bwo mu mutwe gusa.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe abantu bari bihebye iyo bakurikiranaga ibihangano bitandukanye byabafashaga ndetse ashishikariza abashakashatsi kwibanda kuri iyi ngingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zabaye nyinshi ariko ibihangano byatumye abantu batangirika mu mutwe cyane.

Yagize ati “Kuva Covid-19 yatera yazanye ingaruka nyinshi ku Isi yose, igice cy’ubuhanzi cyabaye imwe mu nkingi zafashije abantu muri ibi bihe, ni ingenzi kuba UGHE yatekereje gukora igikorwa nk’iki cyo kuzamura ubuhanzi.”

“Muri Covid-19 ubuhanzi bwafashije mu buzima bwo mu mutwe, buri wese niyibaze iyo tujya muri Guma mu Rugo nta ndirimbo, imivugo n’ibindi bihangano; ntabwo byari koroha.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ubuhanzi butanze umusaruro mu bibazo u Rwanda rurimo kuko bwifashishijwe mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge abahanzi batanze umusanzu ukomeye.

Bamporiki yashishikarije abahanzi guhanga ibihangano bifite ubutumwa butanga umumaro kuko nibigenzwa gutyo Leta izabafasha nk’uko yabafashije muri Covid-19.

Hamwe Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigiye riri kuba nshuro ya gatatu, uyu mwaka rizaba iminsi itanu hakazatangwa ibiganiro bitandukanye ku mumaro w’ubuhanzi muri Covid-19 bizahuza abari mu nzego z’ubuzima n’abahanzi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda, Dr. Agnes Binagwaho, yavuze Covid-19 yatumye abantu babaho kenshi ari bonyine bibatera kwiheba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zabaye nyinshi ariko ibihangano byatumye abantu batangirika mu mutwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .