Hamaze kubarurwa imiryango isaga 9700 yazimye muri Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na za Kaminuza (GAERG) watangaje ko umaze kubarura imiryango 9706 yazimye muri Jenoside.

Umuryango wazimye bivuze ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe muri Jenoside.

Kuri iki Cyumweru, mu biganiro bigamije kureba isano iri hagati yo kurimbura burundu imiryango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byateguwe na GAERG, Umuyobozi w’uyu muryango Olivier Camarade Mazimpaka, yatangaje ko bamaze gukora ibarura ry’imiryango yazimye mu turere 19 tw’igihugu.

Iryo barura ryagaragaje ko abantu 42,647 ari bo bamaze kumenyekana ko bari bagize imiryango 9706 yabaruwe ko yazimye.

Mazimpaka yavuze ko ukurikije igisobanuro cya Jenoside, kuba hari imiryango yazimye ni ikimenyetso kigaragaza ko intego ya Jenoside yagezweho ku rwego.

Yagize ati “Kuzima k’umuryango ni kimwe mu bigaragaza kugerwaho k’umugambi wa Jenoside ku rwego rw’umuryango. Umuryango umwe uzimye, ni Jenoside igeze ku ntego yayo ku rwego rwumuryango.”

Yakomeje agira ati “Iyo twibuka ntabwo twibuka imibare gusa; ntabwo tuvuga ngo aba bantu bari 500 none barazimye. Twibuka icyo gisekuru cyose […] n’abana bari buzabyare n’abuzukuru babo n’abuzukuruza bose baba batazigera babaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nubwo intego za Jenoside ari ukurimbura igice cy’abantu runaka, nta na hamwe byigeze bishoboka ku Isi.

Yagize ati “Abateguye Jenoside ahari ho hose iba baba bafite umugambi wo kumaraho abantu ariko ntibabigeraho. Bamaraho bamwe ariko niwo mugambi baba bafite. N’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bashakaga ko nta mututsi n’umwe usigara.”

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1959, nyamara ngo ubwo hatangizwaga guhana abayikoze birinze guhera icyo gihe kugira ngo habeho no kubaka igihugu.

Ati “Jenoside yatangiye mu 1959 Abatutsi bicwa ariko utangiye guhana guhera mu 1959 igihugu wakimara, umwanya wo kubaka ntiwaboneka. Niho bavuze bati ‘reka duhere mu 1990 ibyo byaha abe aribyo bikurikiranwa’ , ushaka kubaka ni uko abigenza.”

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’imiryango yazimye mu gihugu hose ijye yibukwa.

Yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda cyane cyane mu bihe byo kwibuka, baharanira kubana mu mahoro.

Igikorwa kizwi nka ‘Ntukazime Nararokotse’ cyo kwibuka ku nshuro ya cumi imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba ku wa 19 Gicurasi 2018 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre (Iburyo) n’Umuyobozi wa GAERG, Olivier Camarade Mazimpaka
Abantu bitabiriye ikiganiro batewe agahinda n'imiryango yazimye
Uhereye Iburyo: Senateri Antoine Mugesera; Dr Havugimana Emmanuel; Padiri Rutinduka Laurent na Geraldine Umutesi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène
Senateri Mugesera Antoine
Umuyobozi wa GAERG, Olivier Camarade Mazimpaka yavuze ko hamaze gukorwa ibarura ry'imiryango yazimye mu turere 19
Umwanditsi Lyamukuru Félicité wamuritse igitabo 'L'Ouragan a frappé Nyundo'
Abantu batandukanye bateze amatwi iby'inyandiko n’imvugo rutwitsi Dr Bizimana ashingiraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kera

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza