00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB, yahise yongera guhamagazwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Hakuzimana Abdou Rashid ku Biro byarwo biri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ariko ntiyitabye ngo amenyeshwe ibyo akurikiranyweho.

Ibaruwa ya RIB itumizaho Hakuzimana Rashid utuye mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

Igira iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 27 Ukwakira 2021 saa Yine za mu gitondo.’’

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Hakuzimana Rashid atitabye RIB ndetse amasaha y’akazi yarenze atahageze.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Hakuzimana Rashid atitabye ariko yongeye guhamagazwa.

Ati “Ntabwo yitabye ariko yamenyesheje ko afite ikibazo cy’uko atarabona umwavoka.’’

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yongeye guhamagazwa ku nshuro ya kabiri.

Ati “Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.’’

Dr Murangira yavuze ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

Yagize ati “Icyo yatumirijwe ni we uzakimenyeshwa. Ariko bifitanye isano n’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho. Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.’’

Itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

Hakuzimana Rashid amaze iminsi akorwaho iperereza ahanini rifitanye isano n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe atangaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na YouTube.

Si ku nshuro ya mbere atumijwe kuko no muri Nzeri, yitabye RIB anagirwa inama akwiye gukurikiza mu gihe atanga ibitekerezo.

Icyo gihe RIB yamusabye gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuko ari uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ariko akirinda kunyuranya nibyo iryo tegeko rimuha.

Icyo gihe yarabyemeye, yereka Ubugenzacyaha ko abyumvise kandi abisabira imbabazi, yiyemeza kutazanyuranya n’amategeko.

Mu minsi ishize ni bwo Hakuzimana Rashid yongeye kumvikana mu magambo apfobya Jenoside aho yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Atari ngombwa.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba RIB ko yamukirana kimwe na bagenzi be bitwikira umutaka w’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indi nkuru wasoma: Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB ndetse yahise yongera guhamagazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .