00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko Bill Gates yarinze Biden guhomba miliyari 370$

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 August 2022 saa 09:26
Yasuwe :

Raporo y’Ikinyamakuru ‘Bloomberg’ yagaragaje ko byagombeye ukuboko kwa Bill Gates aho yifashishije telefoni akarinda Perezida Biden kwisanga mu gihombo cya miliyari 370 z’amadolari ya Amerika muri gahunda zijyanye n’ingufu no kubungabunga ikirere.

Ukuboko k’uyu muherwe kwatumye Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha umugisha iteka ryo kurengera ibidukikije.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu gihe hari umusenateri witwa Joe Machin utarakozwaga iby’iyi, Bill Gates yavuganye kuri telefoni n’Umuyobozi wa Sena, Chuck Schumer maze bitunguranye nyuma y’igihe gito Manchin aza gutangaza ko yemeranyije na Schumer gutora ingengo y’imari hagamijwe kubungabunga ikirere.

Nyuma yo kubona ko umushinga ugamije gushora muri gahunda zo kubungabunga ikirere utavugwaho rumwe n’abasenateri bose muri rusange, Bloomberg ivuga ko mu 2019, Bill Gates yatangiye asa n’urambagiza Joe Machin kimwe n’abandi basenateri bari bahuje imyumvire na we, ibi bikaba byaratangiriye mu musangiro wari wabereye i Washington D.C.

Ku ikubitiro ry’iyi mishinga igamije gufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bivugwa ko umuryango washinzwe na Bill Gates wahise utanga amafaranga abarirwa mu binyacumi bya miliyoni z’amadolari mu gutangiza itunganywa rya sima itangiza ikirere harimo izizwi ku mazina ya Ecocem, CHEment na Brimstone.

Itunganywa rya sima ryiharira 8% by’imyuka ya dioxide de carbone ihumanya ikirere mu Isi yose, ibi bikaba ari yo mpamvu Ecocem ifite icyicaro i Dublin muri Irlande yitezwe nk’igisubizo kuri iki kibazo ndetse nubwo bikiri mu ntangiriro, imibare igaragaza ko toni 14 z’imyuka ya C02 zimaze kugabanuka mu kirere cy’u Burayi kubera Ecocem.

CHEMent nayo muri iyi gahunda y’ikorwa rya sima hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere, igaragaza ko ifite ubushobozi bwo kugabanya umwuka uhumanya ikirere wa CO2 ku rugero rwa 50%.

Bill Gates yumvishije Abasenateri ko bagomba gutora umushinga w'itegeko ryo kurengera ibidukikije mu gihe bari bari barinangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages