Hagiye kwigwa niba hakubakwa ingoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) cyatangaje ko kigiye gukora inyingo ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kireba niba ari ngombwa ko hakubwakwa indi nshya.

Ibijyanye no kubaka iyi ngoro byavuzweho ku wa 8 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraraga Komisiyo y’Ingengo y’imari mu Mutwe w’Abadepite, uko bakoresheje ingengo y’imari ya 2017-2018 n’ibiteganyijwe gukorwa mu ya 2018-2019.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Serubibi Eric, yavuze ko hari ibitekerezo byagiye bitangwa mu bihe bitandukanye byaganishaga ku kuba iyi ngoro imaze igihe kandi ikunze kuvugururwa, hakifuzwa ko hakubakwa inshya.

Yavuze ko bagiye gusuzuma inyigo z’iyo ngoro haba ku mutwe w’Abadepite cyangwa uwa Sena kugira ngo barebe ko hakubakwa indi.

Mu gihe hakwanzurwa ko hubakwa indi ngoro, Serubibi yavuze ko hatekerezwa ikizakorerwa mu nyubako isanzwe.

Yagize ati “Icyo ntabwo ari icyemezo nahita mvugira aha ngaha nonaha, inyigo igaragaje ko hano hagikenewe cyangwa ikagaragaza ko hakubakwa indi ni bwo hakwemezwa icyahakorerwa.”

Kubaka ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko si igitekerezo gishya kuko mu myaka ibiri ishize abadepite bari bagaragarije Mininfra ko bari mu gihirahiro cyo kumenya niba inyubako bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, n’igihe bizakorerwa.

Itariki nk’iyi umwaka ushize, iki kibazo cyongeye kubazwa uwari ari Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, ubwo iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho byagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka 2017-2018.

Icyo gihe Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukayuhi Rwaka Constance, yamubajije aho umushinga wo kubaka ingoro nshya waheze.

Nzahabwanimana yavuze ko habaye imbogamizi zatumye uwo mushinga udakorwa, ashimagira ko ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ishaje ndetse hazubakwa inshya.

Yagize ati “Turatekereza ko iyi nyubako itakijyanye n’igihe, ntabwo mbese dutekereza ko ariyo mwagumamo, dutekereza ko twakubaka indi, ariko ni na wo murongo uhari ko tugenda tugira inyubako zigezweho, igitekerezo kirahari kandi turacyagikomeje.”

Ibyo wamenya ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989 ari nabwo yatashywe ku mugaragaro; gusa Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bo batangiye gukoreramo mu ntangiriro za 1990.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira, ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yarangijwe. Icyo gihe ingabo za guverinoma ariko cyane cyane abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana bayimisheho ibisasu bya rutura byaturukaga ahanini muri Camp GP (Ikigo cy’abasirikare barinda Perezida).

Iyi ngoro ikaba yararaswaga kuko yari icumbikiye ingabo za FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki bahagarariye uwo mutwe bari baraje mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha yasinyirwaga muri Tanzania.

Kubera ko iyi ngoro yari yangiritse cyane, nyuma ya jenoside, Inteko ntiyashoboye kubona aho ikorera byoroshye. Abadepite gusa nibo bakoreraga mu cyumba cy’inteko rusange yabo no mu biro bimwe na bimwe mu gihe iyi ngoro yarimo isanwa.

Sena ikimara kujyaho mu 2003 yabanje gukorera mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru kuko ingoro y’Inteko yasanwaga. Sena yinjiye aho ikorera ubu mu 2005.

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Hagiye gukorwa inyigo ireba niba hakubakwa ingoro nshya y'Inteko Ishinga Amategeko isimbura iyi
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Serubibi Eric

Indi nkuru wasoma:Umushinga wo kuvugurura Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yujuje imyaka 37 waheze he?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza