Hagiye kujya hihutishwa dosiye y’abasaba imbabazi Perezida ngo bafungurwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko hagiye kujya hihutishwa dosiye y’abagororwa banditse basaba imbabazi Perezida wa Repubulika ngo bafungurwe.

Uku kwihutisha dosiye Minisitiri Busingye yagutangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ubwo yasobanuraga amategeko mashya amaze iminsi atowe.

Ku mbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika, yavuze ko kwiga dosiye byashyizwe ahanini mu maboko y’Urwego rushinzwe amagereza, izindi nzego zigasuzuma ko byakozwe neza.

Ati “Ubundi urwo rwego rwakoraga igice kimwe rukoherereza Ubushinjacyaha bugakora ikindi, ayo ni andi mezi atatu, nabo bakoherereza Minisitiri agakora ikindi gice ayo ni andi mezi atatu, umuntu mwashatse ko asaba imbazi hagashira umwaka ubusabe bwe butaragera aho bugomba kugera kubera izo nzira zose.”

Yasobanuye ko RCS imaze kwiyubaka, ikaba ifite abanyamategeko benshi, bafite ubushobozi bwo kwiga iyo dosiye ku kigero cya 90%, bigatuma ubusabe bw’umugororwa bwihuta mu buryo bushoboka.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zitangwa mu bushishozi bwe kandi ku nyungu rusange z’igihugu. Ashobora kuziha umwe cyangwa benshi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yatangarije IGIHE ko ubwo buryo nibutangira gushyirwa mu bikorwa bizaba ari byiza cyane ku mugororwa.

Ati “Ubona ko bizagenda neza, gereza niyo iba ifite umuntu, ni nayo iba ikwiye kugira uruhare runini cyane mu kuvuga ko abikwiye cyangwa atabikwiye.”

Gusa yavuze ko amategeko abigenga atarabageraho.

CIP Sengabo avuga ko abagororwa bujuje ibisabwa bashyirwaga ku rutonde, bagashyikirizwa Minisiteri y’Ubutabera, nyuma hakazaza itsinda ririmo Ubushinjacyaha, Polisi n’izindi zifite aho bahuriye na gereza bagasuzuma izina rya buri mugororwa ko yujuje ibisabwa.

Iryo tsinda rihuriweho na benshi, rikemeza urutonde rushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri.

RCS ivuga ko hari na dosiye zatindanga, zikazemezwa ko ba nyirazo bafungurwa by’agateganyo baramaze gufungurwa barangije igihano.

Kizito Mihigo ari mu baherutse gufungurwa ku bw'imbabazi z'Umukuru w'Igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza