Hagiye kubaho ubukangurambaga muri za kaminuza ku kwandika amateka ya Jenoside

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) igiye gukora ubukangurambaga muri za kaminuza zo mu Rwanda bugamije gushishikariza abanyeshuri n’abarimu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ikorwa ry’ubwo bukangurambaga ryavugiwe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe wabereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi kuri Jenoside muri CNLG, Dr Gasanabo Jean Damascene, yavuze ko iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwandika ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo atazibagirana.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gukangurira no kwigisha urubyiruko kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izatuma aya mateka adashobora gusibangana n’umwana wavuka uyu munsi yakura akayasanga, bikazamubera isomo ryo kurwanya icyatuma byongera kubaho; bizanadufasha guhinyuza abagikora inyandiko z’ibinyoma zigamije gupfobya no guhakana Jenoside. Nta wundi ukwiye kudutanga ngo yandike amateka yacu kandi aritwe tuyazi neza kuko twayabayemo kandi n’abazifashishwa ni abanyarwanda gusa.”

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzatangira ku wa 9 Gicurasi 2018, iminsi 100 yo kwibuka ikazarangira bugeze mu mashuri makuru na za lkaminuza zose mu Rwanda.

Abanyeshuri bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuzandika ku mateka ya Jenoside.

Ngabo Jean Claude wiga muri INES-Ruhengeri yagize ati “Nibyo koko tujya dukora ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibihagije tugomba no kubishyira mu nyandiko tukabisangiza n’abandi hirya no hino ku isi, agahoraho n’abana bazadukomokaho bakazayasanga. Iyi gahunda rero izadufasha kubishyira mu ngiro ubushake burahari igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, we yijeje ubufasha ku bazagaragaza ubushake mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside.

Yagize ati “Iyo amateka yanditswe ntashobora kwibagirana, abantu barayahererekanya agahoraho. Niyo mpamvu natwe nk’ubuyobozi bw’akarere twijeje inkunga yose ishoboka ku muntu uzifuza kwandika igitabo ku mateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994. Ibimenyetso byarabungabunzwe ku buryo buhagije n’uwakwifuza inkunga y’amafaranga nayo izaboneka, ibishoboka byose bizakorwa.”

Kwandika ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu ntwaro mu kurwanya abayihakana cyangwa abayipfobya, bikanakoma mu nkokora abagifite ingengabitekerezo mbi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza