Hagiye gutangizwa “Made in Rwanda hafi yawe” mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Imyaka isaga itatu irashize Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda Made in Rwanda igamije kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $463.16 avuye mu bicuruzwa rwohereje hanze mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, zivuye kuri miliyoni $375.91 mu gihe nk’iki mu 2017.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Mu kurushaho guteza imbere Made in Rwanda hashyizwe imbaraga mu ishingwa ry’inganda z’Abanyarwanda n’iz’abanyamahanga zikorera imbere mu gihugu ngo zibashe guhaza isoko.

Mu rwego rwo kwegereza abantu ibikorerwa mu Rwanda, umushinga wa Made in Rwanda Market ugiye gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Made in Rwanda hafi yawe” buzahuza abahanga imideli n’abakiliya batandukanye.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 2-4 Kanama 2019, kizabera muri parking ya Kigali Marriott Hotel.

Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yabwiye IGIHE ko ikigamijwe ari ukwegereza abantu ibikorerwa mu Rwanda no kwita ku ireme ryabyo.

Yagize ati “Ikindi ni ukubahuriza hamwe ngo bagabanye ibiciro cyane ko bikunda kuvugwa ko Made in Rwanda ihenze. Iki ni nacyo uyu mushinga waziye ngo ufashe abahanga imideli ya Made in Rwanda no korohereza abantu kuyibona.’’

Made in Rwanda Market yita cyane ku bacuruzi bakomoka mu cyaro bagafashwa kumenyekanisha ibyo bakora.

Migambi yavuze ko “Twatangiye bigoye ariko kubera amamurikagurisha menshi, abantu batangiye kubyumva baranabigura. Ni ahacu ho gukora cyane ntitwirare.’’

Yakomeje ati “Kuva mu 2016 abakora Made in Rwanda benshi twabasanze mu cyaro batabyumva, nta mafaranga babona ariko uyu munsi bamenye agaciro k’imurika. Baraza bakagurisha ndetse bafite abo boherereza ibicuruzwa mu mahanga.’’

Ubukangurambaga bwa Made in Rwanda hafi yawe buzakorerwa ahantu hatandukanye harimo amahoteli, muri za ambasade, imiryango idaharanira inyungu n’ibindi bigo bya leta n’ibyigenga.

Iki gikorwa cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Itorero Inganji n’abandi.

Mu guteza imbere Made in Rwanda, buri kwezi hasanzwe hakorwa imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ribera muri Car Free Zone.

Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bigenda birushaho gukundwa bitewe n'ireme ryabyo
Ibikapu bikorerwa mu Rwanda biri mu bikoreshwa na benshi muri iyi minsi mu gutwara ibintu
Imyambaro ikorerwa mu Rwanda na yo usanga hari abasirimu benshi bo mu mijyi bayambara umunsi ku wundi
Imyenda y'ababyeyi na yo izagaragara muri iri murikagurisha rizabera muri Marriott Hotel
Mu myaka irindwi u Rwanda rwihaye intego yo kuzigama nibura miliyoni $400 ku byo rwatumizaga mu mahanga
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda risanzwe ribera muri Car Free Zone buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza