Hagiye gukorwa impinduka ku mategeko agenga abarimu n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yatangaje ko abarimu bagiye kugira amategeko yihariye abagenga azatuma ukoze neza azamurwa mu ntera ukoze nabi akirukanwa ndetse bakanashyirwa mu byiciro bizatuma babasha kuzamurwa mu ntera mu buryo bugaragara.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza, ubwo hatangwaga impamyabumenyi mu miyoborere y’ibigo by’amashuri ku bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije, abarimu n’abahagarariye uburezi mu mirenge 1438 baturuka mu turere 17.

Munyakazi yavuze ko mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa 28 Ugushyingo iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bemeje amategeko yihariye areba mwarimu.

Yagize ati “Ejo mu nama y’abaminisitiri twemeje sitati yihariye ya mwarimu kugira ngo umwarimu dutangire kumufata mu buryo bwihariye mu buryo butandukanye n’abandi bakozi ba leta. Iranaduha amahirwe yo gukurikiranira hafi ibikorwa bya mwarimu, iby’abashinzwe abarimu, abayobozi b’amashuri, abashinzwe uburezi mu Murenge no mu Karere kugira ngo tugire uruhare mu kureberera wa mwana niba ibyo tumuha mu ishuri bitanga umusaruro.”

Munyakazi yakomeje avuga ko kugira amategeko yihariye agenga mwarimu bizabafasha mu bintu byinshi.

Ati “ Icya mbere izadufasha uko umwarimu yinjira mu kazi, uko akurikiranwa, uko afashwa mu nshingano ze uko ashobora no guhanwa, twifuje ko mu mashuri bigira umwihariko ntabwo twifuza ko umwarimu yashyirwa mu mwanya mu buryo busanzwe cyane cyane ko tuzi ko ari inshingano zitoroshye ziba zisaba no gutekereza uwugiye kuzihabwa uwo ariwe.”

Yongeyeho ati “uburyo byakorwaga byasaga nk’aho bikorwa n’uturere gusa, ugasanga nka minisiteri y’uburezi ntifite uruhare mu gushyira mu myanya abarimu kandi ari twe tubasaba ibyo bagomba gukora. Iyo sitati rero irasa n’aho iryo pfundo yaripfunduye ibisaba ko mu gushyira mu mwanya abarimu, kubakurikirana tugomba kubigiramo uruhare dufatanyije n’izindi nzego zabikoraga mu turere, tugafatanya na minisiteri ishinzwe abakozi ariko abarimu bakagira umwihariko.”

Yakomeje avuga ko Ikindi cy’umwihariko kizamo ari mu gihe cy’isimbuzwa ry’uwataye akazi cyangwa uwavanywe mu kazi, ngo ubundi hari imirongo migari y’abakozi ba leta bakurikiza harimo n’iminsi bifata bikaba byadindizaga abana mu myigire.

Gusa ngo muri aya mategeko yihariye azabaha amahirwe yo kuba “igihe umwarimu ataye akazi hari uburyo bwo kumusimbuza budasanzwe butandukanye n’abandi bakozi ba leta kugira ngo umwana atagira igihombo kuko dufata umwarimu nk’abandi bakozi.”

Minisitiri Munyakazi yavuze ko abarimu bagiye gushyirwa mu byiciro bizajya bituma bazamurwa mu ntera mu kazi ndetse no mu mushahara kuburyo bizaha imbaraga abakiri bato bifuza gukora uyu mwuga.

Yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere nta muntu uzongera kugirwa umuyobozi w’ikigo atabanje guca muri ibi byiciro, aho ngo nibuze buri cyiciro bazagiha nk’imyaka itatu cyangwa ine.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko kuri ubu minisiteri y’uburezi igiye kugira uruhare mu gushyira abarimu mu myanya, uruhare mu kuzamura ukora neza, n’uruhare rwo kuvanamo abadashoboye.

Izi mpinduka zije nyuma yaho mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo leta yafashe icyemezo cyo kongerera umushahara ungana 10% ku barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Dr Isaac Munyakazi avuga ko ubusanzwe uturere aritwo twatoranyaga abarimu bagiye kwinjira mu kazi ngo none mu mategeko mashya na Mineduc igiye kujya ibigiramo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza