Kwamamaza

Hagiye gukorwa amavugurura azatuma kugura umuriro bihinduka

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 07:59' na Nshimiyimana Jean Baptitse


Sosiyete itunganya ikanatanga amashanyarazi (EUCL) yatangaje ko igiye gukora amavugurura mu mikorere ya za mubazi [Cash power], ku buryo amakuru yose azajya abikwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyo ivuga ko bizihutisha serivisi zigenerwa abafatabuguzi.

Iyi mirimo izagira ingaruka ku bikorwa byo kugura umuriro ku bafatabuguzi bakoresha amashanyarazi, aho mu masaha y’ijoro kuva saa tatu (21:00) kugeza saa mbili z’igitondo (8:00), kugura umuriro bizaba bidashoboka, ariko mu masaha y’amanwa serivisi igakomeza uko bisanzwe.

Ibi ngo bizatangira kuva kuwa 15 Kanama kugeze kuwa 29 Kanama uyu mwaka, bikazarangira bitwaye amadorali ya Amerika ibihumbi 80, ni ukuvuga 63 442 400 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 10 Kanama, Maj. Eng Jean Claude Kalisa, Umuyobozi wa Sosiyete Ishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (EUCL) yatangaje ko iyi gahunda izafasha kunoza serivisi zihabwa abafatabuguzi, ariko hakanabaho kubika neza amakuru ku buryo kuyabona bidakomeza gutwara amasaha menshi nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Hari nk’amakuru bashakaga, ariko kubera ko ibyabaga byakozwe kera n’ibyakozwe vuba byivanze bikaba byatwara amasaha menshi cyangwa bikaba byafata n’iminsi. Ibyo rero nitumara kuvugurura ntabwo bizongera.”

Yakomeje asobanura ko hazabaho n’amavugurura mu ishyinguranyandiko ku buryo “hagize ikibazo kibaho amakuru akabura, kongera kuyabona bitadutinza cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya mu mikorere.”

Aha ngo mu gihe aya makuru azaba abitse neza bizajya byihutisha serivisi zo kugura amashanyarazi.

Amashanyarazi mu Rwanda agurwa hagendewe ku nzego abantu n’ibigo barimo. Izi nzego zishingiye ku muntu ku giti cye, inganda n’ibigo bya Leta, aho ibyo byiciro bigira uko byoroherezwa kugura amashanyarazi.

Iyi gahunda kandi ngo izanagenderwaho hahuzwa ibirebana n’umwirondoro w’umufatabuguzi kugira ngo niba hari ikigiye gukorerwa mu gace aherereyemo ahite abona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko hari ikigiye kuba.

Ni uburyo kandi buzafasha kuvumbura ahari ikibazo bukanihutisha ikemurwa ryacyo.

Hari ababanje kubyumva uko bitari

Aya mavugurura yagombaga kuba muri Gicurasi, ariko byabanje kumvikana nabi, ndetse bamwe bafata amatariki bari babwiwe nk’aho kugura umuriro bitagishobotse. Ibi ngo byatumye buri wese ashaka kugura umuriro binaniza uburyo bukoreshwa, bituma bwanga gukora cyangwa bugakora buhoro.

Maj Eng Kalisa avuga ko nubwo bazaba bari gukora muri iyi gahunda mu masaha y’ijoro, ku manywa kugura umuriro bizaba bikora bisanzwe.

Kuri ubu EUCL ibarura abafatabuguzi ibihumbi 600, ikavuga ko uko bagenda biyongera ari nako irushaho kwitegura kubaha serivisi nziza.

Maj. Engeneer Jean Claude Kalisa, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (EUCL)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved