Kwamamaza

Hagati ya Kaberuka na Sezibera hashobora kuvamo umukandida usimbura Zuma muri AU

Yanditswe kuya 31-07-2016 saa 23:13' na Rabbi Malo Umucunguzi


Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni kimwe mu bintu by’ingenzi byari bitegereje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ubwo bahuriraga mu Rwanda kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga ariko habuze utsinda bishobora gutuma ibihugu nk’u Rwanda bitanga umukandida.

Mu matora yabereye mu muhezo mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda, habuze uwuzuza bibiri bya gatatu b’amajwi asabwa ngo yegukane intebe yahatanirwaga.

Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatorial, Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Nyuma y’inanirana ry’amatora, haravugwa byinshi birimo ko n’u Rwanda rushobora gutanga umukandida ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU, kuko amatora yahise yimurirwa mu nama iteganyijwe kuzabera i Addis Ababa muri Mutarama 2017.

Umukandida wa Uganda, Dr Kazibwe niwe wavuyemo rugikubita, ariko ubu Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, James Mugume, yabwiye Daily Monitor ko ubu nta wapfa kuvuga uko bizaba bimeze mu matora ateganyijwe mu mezi atanu ari imbere.

Ati “Hari ibintu bitandukanye biri kuvugwa, harimo ko Dlamini Zuma ashobora kugaruka. Haracyari kare ku buryo umuntu atagira ikintu avuga.”
Mu matora yo muri Nyakanga u Rwanda ntirwatanze umukandida, ahubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko rwari rushishikajwe no gutegura inama, gusa byagaragaye ko rwagiye ruhagararirwa mu bikorwa byo gushyigikira Dr Wandira wo muri Uganda.

Dr Kaberuka na Sezibera bahanzwe amaso

Kunanirana kw’amatora yabereye mu Rwanda ibihugu byinshi bikifata, byafunguriye amarembo abakandida bashya bashobora kuziyongera kuri batatu baheruka kuko ntawe uratangaza ko ataziyamamaza ku mugaragaro, ku buryo amatora yo mu ntangiro z’umwaka utaha ashobora kuzana indi sura.

Amakuru avuga ko u Rwanda rushobora gutanga inzobere mu bukungu Dr Donald Kaberuka uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, na Dr Richard Sezibera, uheruka kurangiza manda nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Donald Kaberuka amaze kugaragariza Afurika ubushobozi afite n’ibyo yawugezaho, igiheruka kikaba umushinga yagaragarije abakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama ya AU, w’uburyo Afurika ishobora kwigira, ibikorwa bya AU ntibikomeze guterwa inkunga n’abanyaburayi.

Icyo gitekerezo cye cyagejeje ku mwanzuro w’uko buri gihugu cyatanga 0.2% by’icyo cyinjiza, ku buryo uyu mugabane wakwizigamira miliyari $1.2.

Daily Monitor ivuga ko u Rwanda rushaka kuzamura kandidatire ya Dr Kaberuka, rugashimangira intambwe rumaze gutera nyuma y’imyaka 22 rwivanye muri Jenoside.

Dr Donald Kaberuka ashobora gutangwa nk'umukandida ku mwanya w'uzasimbura Nkosazana Dlamini

Dr Wandira ntavugwaho rumwe

Mbere y’uko amatora akorwa, ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerzuba bihuriye mu muryango Ecowas, byasabye ko amatora asubikwa kuko mu biyamamaje nta wujuje ibisabwa, ariko abakuru b’ibihugu bemeza ko amatora akomeza.

Aya matora agirwamo uruhare n’imiryango igihugu cyatanze umukandida giherereye mo, amakuru akavuga ko Dr Kazibwe atashyigikiwe byuzuye n’ibihugu by’aka karere, ku buryo yijejwe ibitangaza ariko byagera ku majwi ntanabone 14 y’ibihugu bitora muri iki gice cya Afurika, ahubwo ngo ibyinshi byitoreye Dr Pelonomi wo muri Botswana.

Muri Mutarama 2017 kandi hitezwe kureba niba kandidatire ya Dr Wandira Kazibwe wabaye Visi Perezida wa Uganda mu myaka 9 kuva mu 1994 izagaruka imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Dr Wandira Kazibwe yabaye Visi Perezida wa Uganda

Ku buyobozi bwe Uganda yagize izamuka mu bukungu, ndetse igihugu kimufata nk’uwagize uruhare rukomeye mu gushakisha amahoro mu karere n’ubuhuza mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani na Somalia.

Gusa yavuzwe no mu bibazo bya ruswa nubwo atigeze agezwa mu nkiko. Mu 2008 yirukanwe ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi y’ikigo cya leta gitera inkunga ibigo biciriritse muri Uganda, Microfinance Support Centre, ashinjwa inyerezwa rya miliyari 60 z’amashillingi ya Uganda.

Gusa ibi ntibyashingirwaho cyane, kuko Perezida Museveni washyigikiye ko yirukanwa icyo gihe, ari we wamutanzeho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, nubwo hatasobanuwe uruhare yabigizemo.

Kugeza ubu Uganda irafatwa nk’iyaba yarakoze ikosa ryo gutanga umukandida ufite amashuri ahambaye akagira n’ubumenyi muri politiki, ariko agakoresha Icyongereza gusa, ntamenye Igifaransa cyanga Igiporutugali ku buryo ibyo bice byamwibonamo.

Botswana yaratunguranye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi, niwe waje imbere mu majwi yabaruwe mu matora yabereye i Kigali kuko yagize 26, ku buryo ashobora kugarukana icyizere mu matora ataha.

Perezida Ian Khama wa Botswana ntakunda kwitabira inama za AU, ndetse ajya anyuranya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika ku ngingo z’imiyoborere na demokarasi.

Ibiheruka ni uko guverinoma ye yanenze uburyo Museveni yatorewe manda ya gatanu, mu gihe nk’indorerezi nyafurika zemeje ko amatora yagenze neza. Ikindi ni uko guverinoma ye idakozwa umugambi w’ibihugu bya Afurika yo kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rukomeje gufatwa na benshi nk’urwibasira abanyafurika.

Ubwo atazaga mu nama y’i Kigali, Equatorial Guinea na Uganda batekerezaga ko umukandida we ashobora kubona amajwi make, ariko siko byagenze kuko niwe wageze ku mwanya wa nyuma nubwo atagejeje kuri 36 yasabwaga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi, niwe waje imbere mu majwi yabaruwe mu matora yabereye i Kigali

Nkosazana Dlamini-Zuma ashobora kwisubiraho

Igihanzwe amaso kuruta ibindi ni ukugaruka kwa Dr Dlamini Zuma wari uyoboye Komisiyo ya AU imyaka ine, ariko yanga kwiyamamariza manda ya kabiri kandi ayemererwa n’amategeko.

Dr Dlamini-Zuma ahabwa amahirwe menshi yo gusimbura uwahoze ari umubabo we Jacob Zuma utorohewe ku buyobozi Afurika y’Epfo, ndetse akaba avugwa cyane ko ariwe muyobozi utaha w’ishyaka rikomeye riri ku butegetsi, African National Congress, ANC.

Gusa amakuru avuga ko ari gusuzuma neza uko ibintu biri guhindaguka mu gihugu, ku buryo kuba ibihugu byarananiwe kumusimbuza mu matora ya mbere bishobora gutuma ahita agaruka mu bahatanira kuyobora komisiyo ya AU.

Hashobora kandi kuza Prof Abdoulaye Bathily wo muri Senegal, umenyereye politiki ya Afurika akagira n’ubunararibonye buhagije, ubu akaba ari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu biyaga bigari.

Undi mukandida utegerejwe ni Jakaya Kikwete ukomoka muri Tanzania, uheruka kurangiza manda ye nka Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.

Gusa si ubwa mbere amatora y’ubuyobozi bwa Komisiyo ya AU yasubitswe, kuko mu 2012, Dr Dlamini-Zuma yahanganye bikomeye na Jean Ping ukomoka muri Gabon, wari usanzwe ku buyobozi bwa Komisiyo kandi birangira amutsinze.

Ni amatora yabaye muri Mutarama 2012 habura n’umwe ugira bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, arasubikwa hategerezwa inama yakurikiyeho muri Nyakanga uwo mwaka, Dlamini-Zuma agira amajwi 37 angana na 60% yari akeneye.

Dr Richard Sezibera nawe ashobora gutangwa nk'umukandida
Dlamini ashobora gutungurana akaziyamamaza

Inkuru irambuye hano

- AU Summit: Amatora yananiranye, habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

- Urujijo ku matora yo gusimbuza Dr Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU

- AUSummit:Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yavuye i Kigali igitaraganya atishimye


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved