Hagaragajwe uburyo abashakanye barushaho gusobanukirwa akamaro k’uburinganire

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Ni gahunda nyinshi n’amategeko ashyirwaho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gushimangira ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, ariko wagera hasi mu miryango ugasanga ntibyubahirizwa.

Ibi ahanini bikunze kugaragara mu bice by’icyaro by’umwihariko mu bakora ubuhinzi n’ubworozi aho usanga umugore avunika ahinga cyangwa yita ku matungo ariko byagera igihe cyo kugurisha umusaruro ugasanga inyungu yihariwe n’umugabo.

Mu gushakira umuti iki kibazo, tariki 29 Kanama 2016, Umuryango ugamije kurwanya inzara n’ubukene (SAFE) wagaragaje uburyo bwitwa GALS Gender Action Learning System) bushobora gufasha abashakanye guhindura imyumvire no gusobanukirwa n’akamaro k’ubwuzuzanye mu kugeza urugo ku iterambere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri SAFE, Musafili Ndatsikira yavuze ko ubu buryo bwitwa GALS bufasha abagore n’abagabo kwigenzura no gusobanukirwa impamvu bakwiye kugira uruhare rungana mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingo.

Ati” Mu buryo bwo kwigisha ntabwo twe tuza nk’abantu baje gutanga ibiganiro ahubwo tubafasha kubyikorera ubwabo. Niba ari ibibazo bafite usanga aribo babigaragaza, niba ari intego bashaka kugeraho bakaba aribo bazishyiriraho.”

Ndatsikira yakomeje avuga ko abantu bifuza kongerera ubushobozi ingo zitandukanye cyangwa koperative bakwiye no kongeramo iyi gahunda ya GALS kugira ngo ibafashe gukora imishinga yabo neza kandi mu bwuzuzanye.

Iyakaremye Nyinawinkindi Arlette, Umukozi mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu, GMO yavuze ko ubu buryo ari ingenzi cyane kuko buzafasha kugaragaza ibibazo by’ubusumbane mu miryango kugira ngo bishakirwe umuti.

Yakomeje avuga ko bagiye kugenzura ibyo GALS yagejeje ku batuye mu duce yatangiye gukoreshwamo kugira ngo barebe umusaruro itanga ibe yakoreshwa n’ahandi.

Izabiliza Edinasi utuye mu Karere ka Kamonyi yavuze ko kuva basobanurirwa iyi gahunda ya GALS, babona ko hari icyahindutse mu mibereho yabo aho abagore n’abagabo basigaye bajya inama ndetse bakumva ko bose banganya uburengenzira ku nyungu yavuye ku musaruro w’ibyo bahinze cyangwa amatungo yabo.

GALS ni uburyo bwatangijwe n’uwitwa Linda Mayoux mu 2002 aho abashakanye bagaragaza imirimo bakora, imitungo bafata nk’iyabo bwite, amafaranga bafite, imvune bahura nazo ndetse n’aho bifuza kugera bifashishije ibishushanyo.

Nyuma yo kwisesengurira ubuzima bwabo, babasha kumva neza impamvu bakwiye gufatanya muri byose no kugira uburenganzira bungana kugira ngo urugo rwabo rutere imbere ndetse n’ushaka kubongerera ubushobozi abone aho ahera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza