00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’abagize umuryango mu buhinzi ari ipfundo ry’iterambere ry’urugo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abashakashatsi mu Rwanda, EPRN, ryagaragaje ko gukorera hamwe no gusenyera umugozi umwe ku bagize umuryango mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ari ryo pfundo ry’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Byakomojweho ku wa 7 Nzeri 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuryango Mpuzamahanga wa OXFAM n’Ihuriro ry’Abashakashatsi (EPRN) na COCOF. Yagarutse ku ikoreshwa ry’uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye hifashishijwe ibishushanyo n’ikoreshwa rya bwo mu igenamigambi (Gender actions learning systems- GALS) by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abarenga 150 bari bahagarariye ibigo bitandukanye birimo inzego za leta, imiryango yigenga, ibigo, abikorera n’abashakashatsi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu gushimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hakiri icyuho cyane mu rwego rw’abikorera.

Yasabye abitabiriye inama ko batanga ibitekerezo by’uburyo gahunda ya GALS yakoreshwa mu itegurwa ry’imihigo bihereye mu muryango.

Umukozi ushinzwe Imishinga muri COCOF, Nibagwire Désiré, yagarutse ku gisobanuro cya Gahunda ya GALS, yagaragaje ko ari uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2012, COCOF binyuze mu nkunga ya OXFAM, yagiye itanga amahugurwa ku bahinzi mu ikoreshwa rya GALS kandi tumaze kubona ibyiza byavuye muri ayo mahugurwa. Byagabanyije amakimbirane yo mu ngo, bifasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.”

“Ibi byose biterwa nuko urugo rwiyemeje gukurikiza GALS, habaho gukorera hamwe. Umugabo n’umugore bose bagamije iterambere ry’urugo rwa bo aho kwirirwa bata umwanya mu makimbirane.”

Umuturage utuye mu Karere ka Muhanga, Mukanyandwi Dativa, yagaragaje ko amahugurwa yahawe agamije kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buhinzi yababereye umuyoboro w’iterambere.

Ati “Mbere yo guhugurwa njyewe n’umugabo twahoraga mu makimbirane, buri wese akagira umutungo we yigengaho mugenzi we atazi cyangwa adafiteho uburenganzira. Ibi byadindizaga iterambere ry’urugo n’abana bakabirenganiramo kuko buri wese yasiganiraga kugira icyo yabafasha.”

Yakomeje agira ati “Ubu buri wese ashyira imbere igishimisha mugenzi we, akirinda ikimubangamira, bityo tukagira indoto zimwe z’iterambere z’urugo rwacu. Twiteje imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kuko n’umusaruro wiyongereye.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas yongeye gushimangira akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

Yasabye abitabiriye inama gutanga umusanzu mu ikoreshwa rya gahunda ya GALS nk’uburyo bwiyongera ku busanzwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo.

Abitabiriye iyi inama basabye ko hashyirwaho ihuriro ry’abahuguwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gals) bagakomeza kubishishikariza abo itarageraho, gusaba inzego za Leta gushyiraho iyo gahunda mu igenamigambi hagenwa ingengo y’imari yo kuyigisha mu gihugu. Banagaragaje ko ikwiye gushyirwa muri gahunda ziganirwaho mu migoroba y’ababyeyi n’imiganda rusange y’abaturage ndetse ikongerwa no mu mihigo y’urugo, n’iy’uturere.

Abaturage basobanuriwe ibyiza byo kuzuzanya k'umugabo n'umugore hifashishijwe ibishushanyo
Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu buhinzi ari izingiro ry'iterambere ry'umuryango
Uburyo bwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze ni ubw'ibishushanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .