Kwamamaza

Hagaragajwe kimwe mu byazamura umuco wo gusoma mu bana n’abagore

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 19:50' na Tombola Felicie


Abagore babasha gusoma bibuka cyane ibyo basomye kurusha abagabo bitewe n’uko bisanisha n’inkuru bigendeye ku marangamutima bagira.

Ibi ni bimwe mu bishobora kugira imbaraga no guhinduka umurage ku bana mu gihe abagore babishyizemo imbaraga kuko bamarana na bo igihe kinini.

Mutesi Gasana, washinze inzu icuruza ibitabo yitwa ‘Arise Education’ yatangaje byinshi abona ku bijyanye n’umuco wo gusoma ndetse n’uburyo abagore bakwiye kubishishikarira bikaba byahinduka umurage mwiza ku bana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yitabiraga imurikagurisha mpuzamahanga rya 19 nk’umuntu wamurikaga ibitabo yavuze ko mu ugoroba w’ababyeyi hinjijwemo gusoma byabafasha bigafasha n’abana babo.

Yagize ati “Muri rusange abagore bisanisha n’inkuru basomye ndetse zikabagiraho ingaruka.Iyo rero basomye ibitabo ntakabuza ko byabubakira ingo.

Twebwe abagore nitwe turera umuryango nyarwanda ni natwe twagombye kugira amakuru ahagije ku burere kandi ntitwabigeraho ntaho duhuriye n’ibitabo.

Mbona rero hakwiye kwitabwaho gahunda zo gusoma ndetse no muri twa tugoroba tw’ababyeyi hakabamo gusoma, mu muganda ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Avuga ko mu gihe abagore baba bamaze kubigira umuco babitoza n’abana babo bakabikura.

Mutesi avuga ko mu gushinga inzu icuruza ibitabo yari agmije gukundisha abana gusoma kuko ari wo musingi w’impinduka zizatuma u Rwanda ruturwa n’abafite umuco.

Ikindi ngo ni ukwegereza ibitabo abasomyi kuko usanga hari ababishaka bakabibura n’ababibuzwa n’uko bihenze.

Mutesi Gasana, washinze inzu icuruza ibitabo yitwa ‘Arise Education’

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved