Hagaragajwe icyuho mu bumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga ku bashaka akazi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Amashuri makuru na Kaminuza bikorera mu Rwanda byagiriwe inama yo gushyiraho ibigo bitanga ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru, kugira ngo bizibe icyuho abaharangiza bagaragaza ku isoko ry’umurimo.

Byagaragarijwe mu biganiro byahuje inzego zifite mu nshingano guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga, bigamije kureba ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’uko amashuri makuru na Kaminuza byagira uruhare mu kubutanga.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 10 Nyakanga, byateguwe n’Ikigo cyigisha amasomo y’Ikoranabuhanga, International Computer Driving Licence (ICDL Africa) gifatanyije na Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB).

Mu biganiro byatanzwe, hagarahajwe ko mu mashuri menshi usanga bagira gahunda zo guha abanyeshuri ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga ariko butari ku rwego mpuzamahanga cyangwa ngo babiherebwe impamyabumenyi.

Hagaragajwe ko uretse (UTB) yinjije amasomo ya ICDL mu nteganyigisho zayo, ayandi mashuri makuru na Kaminuza byo mu Rwanda usanga ikigero cyo kwiga no gukoresha ikoranabuhanga bikiri ku rwego ruciritse.

Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera, yavuze ko binyuze muri ubwo bufatanye iyi Kaminuza yiyemeje ko buri mwaka abanyeshuri 2000 bayirangijemo bazajya baba baranahuguwe ayo masomo bakanabahabwa impamyabumenyi, ndetse ko umwaka ushize yazihaye abarenga 1600.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye mu kongera umubare w’abafite ubwo bumenyi.

Dr Kabera ati “UTB nk’ishuri rikuru twiyemeje gukora amanywa n’ijoro ku mu gushyigikira iyi politiki n’ubundi bumenyi bw’ikoranabuhanga bukenewe ku isoko ry’umurimo, dutegura abanyeshuri bacu kurijyaho [Isoko ry’umurimo] no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda.”

Yavuze ko ubumenyi mu ikoranabuhanga budakenewe ku banyeshuri gusa ahubwo ko bukenewe ku banyarwanda bose bitewe n’uko Leta yiyemeje ko mu 2024 serivisi zose mu nzego zayo zizajya zitangwa ryifashishijwe.

Impuguke ishinzwe isakazabumenyi ry’ikoranabuhanga mu itumanaho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ntagwabira Lambert, yavuze ko igenzura ryakozwe mu bakozi ba Leta hatabariwemo abasirikare n’abarimu, byagaragaye ko abasaga ibihumbi 85 bekeneye amahugurwa yihariye ku ikoranabuhanga.

Muri abo ibihumbi 85, abahuguwe na ICDL ku bufatanye na Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa y’imicungire y’abantu n’ibintu (RMI) bagera ku 2000 gusa. Bivuze ko abasaga ibihumbi 83 batarahabwa ayo mahugurwa.

Ati “Usanga icyuho kiri mu buryo gahunda ziteguye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, usanga umuntu agera mu kazi akabanza kugenerwa amahugurwa kandi yakagombye guhita agatangira.”

Yavuze ko guverinoma yashyizeho gahunda zigamije kuziba icyo cyuho binyuze mu masezerano ifitanye na ICDL yo guhugura abakozi ba Leta ariko inafite politiki iteganya ko amashuri makuru na Kaminuza bishyiraho ibigo byigisha ikoranabuhanga [ICDL Center].

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga n’iterambere ry’abaturage mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Asiimwe Innoncent, yavuze ko igipimo cy’abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga ari 8%. Bivuze ko harimo icyuho cya 92%.

Gusa ngo hari gahunda zigamije kukizamura harimo iyitwa ‘Intore mu ikoranabuhanga’ igamije kurikwirakwiza hirya no hino ku mu gihugu, ikazafasha nibura abantu miliyoni eshanu mu myaka itanu.

Ati “Turaganira uko ikoranabuhanga ryakwigishwa no mu mashuri abanza kugira ngo umwana ahatangirire agere mu yisumbuye arifiteho ubumenyi kugira ngo najya ku isoko ry’umurimo abe afite ibikenewe kuko bigaragara ko ababona akazi hari ubumenyi bw’ikoranabuhanga bumwe badafite.”

Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye ibi biganiro bashimiye UTB ku ngamba yafashe zo kwinjiza amasomo ya ICDL mu ntegenyanyigisho.

Banafashe imyanzuro yo kongera imikoranire hagati y’amashuri n’ibigo byo mu Rwanda n’ibyamamaye mu ikoranabuhanga, gushora imari mu kwimakaza ikoranabuhanga, kongera umubare w’inzobere, kongera imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi kugira ngo icyo cyuho gikurweho.

Dr Kabera arimo gutanga ikiganiro
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire muri UTB, Prof Dr. Tombola Gustave
Dr Tombola atanga ibitekerezo muri iki kiganiro
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n'igenamigambi muri UTB, Ingabire Julian, niwe wari umuhuza w'ibiganiro
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga n’iterambere ry’abaturage mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA), Asiimwe Innoncent, atanga ikiganiro
Umuyobozi wa ICDL Africa, Umulisa Solange ari gutanga ikiganiro
Hagaragajwe icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga ku bashaka akazi
Ibi biganiro byahuje abafite mu nshingano guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga
Umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ntagwabira Lambert, yavuze ko igenzura ryakozwe mu bakozi ba Leta hatabariwemo abasirikare n’abarimu, byagaragaye ko abasaga ibihumbi 85 bekeneye amahugurwa yihariye ku ikoranabuhanga
Umukozi wa Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ushinzwe guteza imbere umurimo, Mwambari Faustin, ni umwe mu batanze ibitekerezo
Umuyobozi mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars ari gutanga igitekerezo
Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera, yavuze ko iyi kaminuza yiyemeje ko buri mwaka abanyeshuri 2000 bayirangijemo bazajya baba baranahuguwe mu ikoranabuhanga
Hatanzwe impamyabushobozi ku bahuguriwe guhugura abandi mu ikoranabuhanga

Amafoto: Niyonzima Moise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza