Hagaragajwe ibikwiye kwitabwaho mu kuzamura iterambere ry’imijyi yunganira Kigali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ishyirwaho ry’imijyi yunganira umurwa mukuru Kigali, rifatwa nk’umwe mu miyoboro ikomeye yo kwihutisha iterambere ry’igihugu no gusaranganya ubukungu mu banyarwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari byinshi biwkiye kwitabwaho kugira iterambere ryayo ribashe kugerwaho.

Imijyi yatoranyijwe izunganira Kigali ni Muhanga, Musanze, Nyagatare, Huye, Rusizi, na Rubavu.

Ubushakashatsi ku igenamigambi rirambye ryo guteza imbere imijyi yunganira Kigali uko ari itandatu bwakozwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB na n’Ikigo Future Move Group cyo muri Singapore bwerekanye ko iyi mijyi idakoresha neza amahirwe ifite ngo ibashe kugera ku iterambere.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 6 Nzeri 2016, bwagaragaje ko mu mbogamizi zikigaragara muri iyi mijyi harimo ikibazo cy’imyumvire aho abaturage bumva nta kindi bakora kitari ubuhinzi, gutegereza ko Leta ari yo izabagezaho iterambere, kutagira ubunararibonye n’igishoro ndetse n’ibikorwa remezo bidahagije ariko nanone bunagaragaza icyo buri mujyi ukwiye gushyiramo imbaraga.

Umuyobozi mukuru wa Future Move Group, Devadas Krishnadas yavuze ko mu nama batanze muri ubu bushakashatsi ari uko ubuyobozi bw’iyi mijyi bushyira imbere imiyoborere myiza kuko idahari nta terambere ndetse igaharanira gufatanya.

Musanze,Rubavu na Rusizi byasabwe gufatanya guteza imbere ubukerarugendo, Huye igaharanira kuba igicumbi cy’uburezi, Muhanga ikabyaza umusaruro kuba yegereye Kigali n’aho Nyagatare igashyira imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hibandwa ku mata, inyama n’amakaro.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yavuze ko iyi mijyi uko ari itandatu ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere no guha akazi abantu benshi ariko kugira ngo bigerweho hakaba hakenewe byinshi birimo n’imiyoborere myiza.

Ati” Iyi raporo rero icyo izana cyane gikomeye ni uko yerekana ukuntu imiyoborere myiza ari umusingi w’iterambere rya byose. Ariko noneho ikerekana amahirwe ari muri buri karere kugira ngo iyi mijyi itere imbere n’ukuntu imiyoborere myiza yafasha kugira ngo imikorere izana iterambere ryihuse ishobore kuba ariyo yimakazwa muri ako karere.”

Yakomeje avuga ko iyi mijyi izashyirwamo ibikorwa remezo bihagije n’inganda kugira ngo abayituye babone imirimo.

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yavuze ko umujyi atari amazu ahubwo ari ibikorwa by’iterambere, ubuzima n’impinduka ku buryo umuntu ava nka Ruhango akajya gutura Muhanga kuko ari ho abona akazi.

Gahunda y’icyerekezo 2020 iteganya ko 35% by’abanyarwanda babazaba batuye mu mijyi, kugeza ubu abayituye bakaba bakiri kuri 17% gusa.

Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni na Devadas Krishna, Umuyobozi wa Future Move Group

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza