Hagaragajwe amayeri akoreshwa n’Abanyakigali barenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyiriwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, hari abaturage badukanye ingeso yo kwitwaza udukapu cyangwa se envelope kugira ngo bajijishe inzego z’umutekano zigire ngo bagiye guhaha, nyamara bagamije kwikorera ingendo zindi zitari iza ngombwa.

Aya mayeri ngo atuma aba baturage bikomereza ibikorwa byabo, bakajya gusura abo bashaka ndetse bakabasha no kujya mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuko inzego zakabahagaritse ziba zikeka ko bagiye guhaha.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko iyo bitwaje envelope cyangwa igikapu nta muntu upfa kubahagarika mu nzira.

Hamadi Kayitare utuye mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Umuntu ufatwa aba ari umuswa kuko muri iki gihe ahantu hose ugiye uba ugomba kwitwaza ka envelope kawe ku buryo ukubonye wese aba abona ko ugiye guhaha.”

Uwamahoro Aline nawe yemeza ko hari abantu benshi bitemberera bitwaje envelope kandi batagiye guhaha.

Ati “ Hano rwose kuri Café Nyakabanda abantu benshi bahanyura bafite udufuka abandi bafite za anvelope n’ubukapu kugira ngo umupolisi nabahagarika bamubwire ko bagiye guhaha kuko na we aba abibona ko hari ibyo bitwaje.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko hari abantu basigaye bitwaza udufuka ku rutugu bakabeshya ko bagiye guhaha.

Ati “Hari aho ugira utya ukajya kubona buri muntu wese afite agafuka ku rutugu, ese ugiye he? ngiye guhaha kubera ko bazi ko Leta yavuze ngo kubera ko ibyo kurya nta gisimbura, umuntu wese ashobora guhaha, n’ushaka kujya gutembera agakubita agafuka ku rutungu ngo ngiye guhaha.”

Yakomeje agaragaza ko hari n’ababeshya ko bagiye guhaha ariko inzego z’umutekano zababaza impamvu baciye ku isoko bagasubiza ko atari ryo bajya bahahiramo, aboneraho gusaba abatuye muri Kigali kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho guhora bacengana n’inzego z’ubuyobozi.

Hari abitwaza udukapu bakitemberera muri Kigali bamaze nk'abagiye guhaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .