Hafunguwe ikigo cy’igitegerezo cy’ubushakashatsi mu mibare mu Karere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Kamena 2019 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru ya za Kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba, IUCEA [Inter University Council of East Africa], yamuritse ku mugaragaro ikigo cy’ikitegererezo cy’ubushakashatsi mu bibare kitezweho kuzamura ireme ry’imibare yigishwa muri za kaminuza zo mu karere.

Iki kigo cyiswe “The East African Centre for Mathematical Research” cyamurikiwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu Nama ya 10 ya IUCEA.

Iki kigo kizaba cyashyizweho bigizwemo uruhare n’Abarimu n’abayobozi b’amashami y’imibare muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Makerere, Dar es Salaam n’izindi kaminuza zitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Cyatangiye gukora muri Mutarama 2019, kikaba gitanga amahugurwa ku barimu n’abashaka impamyabumenyi zihanitse, gufasha abanyeshuri biga muri kaminuza mu bushakashatsi no kuzamura umubare w’abakobwa n’urubyiruko rwiga imibare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IUCEA, Prof Lyambabaje Alexandre yavuze ko icyo kigo kizafasha guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abiga imibare muri za kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukangurira abakiri bato by’umwihariko abana b’abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mu rwego rwo kugira ngo bazagere muri kaminuza umubare w’abiga aya masomo wariyongereye.

Mu 2016, u Rwanda kandi rwasinyanye amasezerano n’ikigo nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative).

Kuri ubu iki kigo gifite ishami mu Rwanda, rifasha mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyi mu mibare aho abasaga 40 bamaze gusoza amasomo yabo.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Eugène Mutimura yavuze ko iki kigo kizafasha kongerera ubumenyi abarimu ndetse no kongera umubare w’abafite impamyabumenyi z’ikirenga mu mibare.

Yagize ati “Imwe mu mbogamizi kaminuza za leta zifite muri EAC ni umubare muke w’abafite impamyabumenyi z’ikirenga mu mibare ugereranyije n’umubare munini w’abanyeshuri baba bakeneye kwiga ayo masomo, baba abo mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere cya Kaminuza.”

Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda yo muri Werurwe 2018, yagaragazaga ko nibura mu banyeshuri biga mu masomo ya Siyansi muri Kaminuza, abagera kuri 80% baba ari abahungu naho abakobwa bakaba 20%.

Iki kigo cyiswe “The East African Centre for Mathematical Research” cyamurikiwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu Nama ya 10 ya IUCEA.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza