Habuze Abanyarwanda bafata amafaranga yagenewe imishinga y’ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Mata 2018 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko habuze imishinga y’abanyarwanda ku ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije mu gihe Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund’ (GCF) kibitse amafaranga menshi yo kuyitera inkunga.

REMA yagaragaje icyo kibazo mu biganiro yagiranye n’ abikorera na Green Climate Fund’, hagamijwe kubashishikariza gukora imishinga igamije kurengera ibidukikije bagahabwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Colette Ruhamya, yeruye ko imishinga bafite kugeza ubu ari iy’abanyamahanga.

Yagize ati “Imishinga twabonye izanwa n’abantu bo hanze, imirongo ngenderwaho twashyizeho ni uko kugira ngo imishinga ikomeze igomba kuba irimo abanyarwanda. Icyo dushaka rero ni uko abantu bacu bafunguka amaso, bashobora gutanga imishinga yabo bwite cyangwa se bagatanga imishinga bafatanyije n’abanyamahanga, ariko ariya mafaranga akaguma mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu umushinga umaze guhabwa amafaranga n’ikigega ‘GCF’ari uwa Leta wahawe miliyoni 32.8 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 28 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gufasha abaturage bakennye bo mu Karere ka Gicumbi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Eng. Ruhamya ati “Abikorera basabwa gukora imishinga ijyanye no kubunganga inzego zigirwaho ingaruka cyane n’ibiza, iyo habayeho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere zirimo. Turashaka ko imishinga itegurwa ari imishinga igaragaza ko ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Urugaga rw’abikorera (PSF), Kanamugire Callixte, yavuze ko hazategurwa inama zitandukanye bakamenyesha abikorera aya makuru.

Yagize ati “Hazategurwa inama nyinshi n’ibigo bishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda nka REMA kugira ngo tubasobanurire imikorere y’iki kigega.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha abikorera mu kigega ‘GCF’, Ayaan Z. Adam, yavuze ko hari miliyari z’amadorari y’amerika zisaga 10 zagenewe gutera inkunga imishinga.

Yagize ati “Imishinga dutera inkunga ni igamije kurengera ibidukikije no gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe nk’imvura, imyuzure, amapfa n’ibindi ikubiye mu nkingi zitandukanye irimo iy’ubukungu, ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi n’ahandi.”

Abikorera b’Abanyarwanda basabwe gufata iya mbere bagategura imishinga yabo neza bifashishije inzobere mu mishinga kugira ngo babashe guterwa inkunga.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Colette Ruhamya
Umuyobozi wungirije wa PSF, Kanamugire Callixte (Ibumoso)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza