Guverinoma zasabwe gufata ingamba zatuma itumanaho rya telefoni rihendukira abaturage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Guverinoma z’ibihugu bitandukanye zasabwe umusanzu mu gutuma itumanaho rya telefoni rihendukira abaturage, mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta ndetse bikagaragara ko telefoni ishobora kunyuzwamo serivisi nyinshi zishoboka.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya telefoni, GSMA, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Akinwale Goodluck, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ku munsi wa kabiri w’inama ihuje abafite aho bahuriye n’itumanaho rya telefoni baturutse ku migabane itandukanye.

Akinwale yavuze ko muri iki gihe usanga hari abaturage bahendwa cyane mu itumanaho, na za guverinoma ugasanga zibona uru rwego rw’ahantu heza hagomba kuva imisoro.

Ati “Uru rwego rwakunze kubonwa nk’ururimo amafaranga menshi cyane. Ni urwego amafaranga yinjiye aba abagaragara cyane, ariko agenda ku bikorwa n’ishoramari si buri wese ubasha kuyamenya.”

Yavuze ko hakenewe ko impande zaba iza leta n’abikorera, zikomeza kuganira harebwa uburyo ibiciro by’itumanaho byagabanywa, kuko aho biri usanga n’itumanaho ricikagurika.

Yagaragaje ko muri Afurika hari nk’aho usanga imisoro igera kuri 66% by’inyungu, ku buryo buri dolari ryinjiye ritangirwa umusoro w’iby’ijana 66 mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kugabanya ikiguzi kandi ngo za leta zibifitemo inyungu, kuko uko telefoni zarushaho kwifashishwa muri serivisi nyinshi nka mobile money, na leta yabona imisoro iturutse muri serivisi nyinshi kurusha imisoro myinshi iva ahantu hamwe.

Akinwale yanagaragaje ko hakenewe ishoramari mu gutuma internet igera ku baturage benshi, kuko nko gushyira ‘fibre optiques’ mu butaka munsi y’ubutayu bwa Sahara, bihenze inshuro 40 ugereranyije no mu Mujyi wa New York.

Umusesenguzi muri GSMA Intelligence, Kenechi Okeleke, we yagaragaje ko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta ndetse na internet ya 4G ikaba ikomeje gusakara, uretse kuba hakenewe ibikoresho biyikoresha kandi bihendutse, hakenewe ko hahangwa na serivisi nyinshi umuntu asangamo.

Aho hashobora kubamo imikino, applications n’ibindi byatuma barushaho gutunga izo telefoni kurusha uko bazibonaho serivisi z’amajwi gusa mu guhamagarana.

Raporo ya GSMA igaragaza ko muri uyu mwaka internet ya 3G izakoreshwa cyane bitandukanye n’imyaka ishize aho internet yabonekaga muri rusange muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yari 2G. Kugeza mu mpera z’uyu mwaka izaba ikoreshwa nibura na 45% by’abaturage bose.

Biteganywa ko n’umubare w’abakoresha 4G, mu 2023 uzaba umaze kurenga uw’abakoresha 2G, bakagera kuri 23% bitarenze mu 2025 bavuye kuri 7% mu mwaka ushize, nubwo hakiri impungenge ko ihenze cyane.

Ishoramari kandi rizakomeza kwiyongera mu ikoranabuhanga, aho nibura mu 2025, ibigo bikora ibijyanye n’itumanaho rya telefoni bizashora miliyari $60, aho nibura kimwe cya gatanu, ni ukuvuga miliyari $11, zizashyirwa mu inozwa rya 5G.

Mu mpera za 2018, munsi y’Ubutayu bwa Sahara habarurwaga abantu miliyoni 456 bakoresha telefoni ngendanwa, aho biyongereyeho miliyoni 20 ugereranyje n’umwaka wabanje. Abatunze telefoni banganaga na 44 ku ijana by’abatuye iki gice bose. Nibura miliyoni 239 bangana na 23% ni bo bakoreshaga internet kuri telefoni mu buryo buhoraho.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2019 abakoreshaga telefoni igendanwa muri iki gihugu bari bari miliyoni 9,3, bingana na 77.1 % by’abaturage bose.

Akinwale Goodluck (ubanza iburyo) yavuze ko muri iki gihe usanga hari abaturage bahendwa cyane mu itumanaho, na za guverinoma ugasanga zibona uru rwego rw’ahantu heza hagomba kuva imisoro
Akinwale Goodluck uyobora GSMA muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara
Umusesenguzi muri GSMA Intelligence, Kenechi Okeleke, yavuze ko hakenewe serivisi nyinshi zituma abantu bakoresha 4G

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza