Guverinoma yongereye amafaranga igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku icumu batishoboye (FARG), yemeje gahunda yo kongera amafaranga ya buri kwezi, igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya mafaranga yavuye ku 7500 Frw agera ku 12500 Frw ya buri kwezi azajya ahabwa umugenerwabikorwa.

Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko kugira ngo aya mafaranga yongerwe, byagiye bibangamirwa no kutagira ubushobozi buhagije.

Aya mafaranga 7500 yari yarashyizweho muri gahunda y’icyerekezo 2020 Umurenge (VUP), akaba agomba byibuze kuzaegra ku bihumbi 21 Frw.

Ruberangeyo yagize ati “Tuzakomeza kureba uko aya mafaranga yakwiyongera ariko n’ibyakozwe ni inzira nziza iganisha muri iki cyerekezo, cyane ko yari atarongerwa mu myaka irindwi ishize.”

Abagenerwabikorwa 25,600 nibo bazagerwaho n’ubu bufasha.
Ruberangeyo yabwiye The New Times ko nubwo hari abasanzwe bafashwa na FARG, iki kigega kinafasha abandi 600 bakenera ubufasha budasanzwe kubera imiterere y’ibibazo baba bafite.

Ati “Aba bari mu byiciro bibiri, harimo abahorana uburwayi kandi bakeneye gufashwa muri buri kintu, tubagenera kubona ubuvuzi kugera ku kubona ibiryo, amafaranga abatangwaho ntiwayamenya kuko biterwa n’ibyo bakeneye.”

Hari kandi ababyeyi babuze ababo bose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba batarageza imyaka y’izabukuru ku buryo batuzwa mu nzu z’amasaziro, aba bo ngo bahabwa hagati y’ibihumbi 30 kugeza 100 hashingiwe ku byo bakeneye. Yavuze ko muri iki cyiciro harimo abantu 1647.

Kuva FARG yajyaho mu myaka 20 ishize, Guverinoma imaze gushyiramo miliyari 267 Frw muri gahunda zirimo ubuzima, ubufasha, uburezi, kubona icumbi n’ibindi bikorwa.

FARG yavuze ko bamaze kurihira abanyeshuri 100,000 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bamaze gusoza amashuri yisumbuye naho abandi 33000 barangije Kaminuza.

Muri Gicurasi uyu mwaka, abayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu babwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko FARG ikeneye izindi miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gushyira mu bwubatsi no kongera gusana inzu 2000 z’abarokotse Jenoside batishoboye.

Ingengo y’imari ya FARG mu 2019/2020 ingana na miliyari 32.4 Frw, miliyari 11 muri aya azashyirwa mu bikorwa byo gutanga icumbi, naho izindi miliyari eshatu zijye mu bikorwa by’ubufasha bwihutirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, aherutse kuvuga ko igiciro cy’inzu ihabwa umugenerwabikorwa wa FARG kiyongereye kiva kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda cyariho mu 1998, kigera kuri miliyoni 12 uyu munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko kongera aya mafaranga ahabwa abarokotse Jenoside batishoboye ari igikorwa cyiza, kuko iyi ari inshuro ya mbere bikozwe.

Yagize ati “Hashingiwe ku biciro by’ibicuruzwa biri ku isoko uyu munsi ukabigereranya no mu gihe aya mafaranga yatangiraga gutangwa, wahita ubona ko yari make, iyi ni intambwe nziza nubwo twese tuzi ko adahagije kuba hari ibyo yakora.”

Yavuze ko ibi bibaha icyizere ko guverinoma ishobora kuzayongera no mu gihe kiri imbere.

Guverinoma yongereye amafaranga igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza