Guverinoma yijeje gushyira imbaraga mu guharanira imibereho myiza y’abakora mu rwego rw’ubuzima

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Kanama 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yijeje abakora mu rwego rw’ubuzima ko guverinoma ikomeje ibiganiro n’inzego zitandukanye bashakira hamwe ibisubizo ku bibazo bikibangamiye uru rwego birimo imibereho myiza y’abarukoramo.

Yabibwiye abakozi n’abayobozi b’Ibitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke mu ruzinduko yari yagiriyeyo ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, aho yagiranye ibiganiro nabo bakamugezaho bimwe mu byifuzo n’ibibazo bagihura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisitiri w’Intebe yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi.

Ibitaro bya Ruli bigizwe n’ibigo nderabuzima icyenda ndetse bikorana n’Abajyanama b’ubuzima 764. Bitangirwamo serivisi zisanzwe zitangirwa no mu bindi bitaro ariko bikagira umwihariko wo kubaga abana bavukanye ibibazo bitandukanye.

Ibi bitaro bifite abakozi 121 barimo 41% bakora bafite amasezerano y’akazi bivuze ko bahembwa na leta mu gihe abandi bishyurwa n’ibitaro bya Ruli kuko nta masezerano y’akazi barahabwa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, Dr Kaneza Deogratias, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bafite harimo kuba abakozi bafite badahagije ndetse n’abagera kuri 40 badafite amasezerano bahembwa n’ibitaro aho usanga nibura bagenerwa miliyoni 12 Frw ku kwezi.

Yakomeje agira ati “Iki ni ikibazo dusangiye n’ibigo nderabuzima, kandi muri abo 40 harimo 20 bujuje ibisabwa bakabaye bahabwa amasezerano bakajya bahembwa na leta.”

Dr Kaneza yavuze kandi ko ibitaro bifite imodoka ebyiri gusa z’imbangukiragutabara (ambulance), kandi n’imihanda itandukanye idakoze neza bikabangamira kuvana indembe ku bigo nderabuzima zijyanwa ku bitaro.

Mu bindi bibazo byagaragarijwe Minisitiri w’Intebe harimo ko ibi bitaro bidafite umuganga w’inzobere, ibirarane bya mituweli bingana na miliyoni 180 Frw na miliyoni 9 Frw mu bigo nderabuzima.

Dr Kaneza ati “Ibi bijyana n’umwenda wa cyera wa farumasi y’Akarere ungana na miliyoni 31 Frw, hari abivuza ntibabone ikiguzi cyo kwivuza byatumye dutakaza angana na miliyoni 13 Frw.”

Niyonsenga Theophila, umubyaza mu bitaro bya Ruli yagize ati “Dufite ikibazo cy’abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi batazamurwa mu ntera, ugasanga umuntu amaze imyaka 20 aranganya umushahara n’umaze umwaka umwe. Ikindi usanga amafaranga y’agahimbazamushyi duhabwa akiri make kandi ntabwo angana.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Ruli ko ibibazo n’imbogamizi bagaragaje birimo ibyo guverinoma yari imaze iminsi iganiraho n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima.

Yagize ati “Ibibazo rusanga mwatugejejeho birimo iby’amafaranga y’agahimbazamusyi, imbangukiragutabara zikiri nke ndetse n’amazi cyangwa ibindi bikorwaremezo […..], Ubuyobozi bw’Intara, Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bazakomeza kubiganiraho harebwa umuti urambye kugira ngo abakora mu rwego rw’ubuzima barusheho kugira imibereho myiza.”

Mu ruzinduko rwe mu Karere ka Gakenke, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health), ubuyobozi n’abanyeshuri bagaragaza ko bifuza ko hashyirwa icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo y’ubuforomo n’ububyaza.

Minisitiri w’Intebe yabwiye ubuyobozi bw’iri shuri ko mu gihe baba bujuje ibisabwa bakwegera Minisiteri y’Ubuzima n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC bakaza gukora ubugenzuzi babona ishuri ryujuje ibisabwa bagatanga uburenganzira.

Yasuye ahatangirwa serivisi zitandukanye mu bitaro bya Ruli
Minisitiri w'Intebe yasuye ishuri rikuru ryigisha ubuforomo n'ububyaza i Ruli
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko guverinoma ikomeje gushakira imibereho myiza abakora mu rwego rw'ubuzima
Umwe mu bakozi b'ibitaro bya Ruli atanga igitekerezo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza