Guverinoma yasobanuye iby’umwanzuro wo kongerera ingufu Igifaransa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yatangaje nta kidasanzwe kigiye gukorerwa ururimi rw’Igifaransa uretse gukangurira abantu kurushaho kugikoresha.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira, yafashe umwanzuro "wo gushimangira kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi."

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane kigaruka ku byemezo by’inama y’abaminisitiri, yavuze ko nyuma y’uko Louise Mushikiwabo atangiye kwiyamamariiza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, havuzwe byinshi ku Rwanda bitari ukuri.

Yavuze ko hari abashinje u Rwanda guca Igifaransa, kigasimbuzwa Icyongereza.

Ati “Bimenyekane ko ntaho ururimi rw’Igifaransa rwagiye, ntabwo rwatawe nk’uko bivugwa ahubwo icyabaye ni uko ururimi rw’Icyongereza rwazamutse rwari kuri zeru, urundi ruri nko kuri 60% cyangwa 70 %. Ururi kuri zeru rwari rukeneye ingufu kugira ngo rumenyekane, abantu barukoreshe.”

Yavuze ko Icyongereza nacyo cyahawe umwanya bitewe n’uko byinshi mu bihugu bikikije u Rwanda ari cyo byakoreshaga kandi ari byo bikunze guhahirana n’u Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko nta birahinduka mu buryo Igifaransa cyigishwaga mu mashuri, kuko cyigishwa guhera mu mwaka wa kane w’abanza, ndetse kikanabazwa mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange.

Icyakora, Busingye yavuze ko hashobora kujya hategurwa gahunda zihariye, aho biri ngombwa Igifaransa kigahabwa imbaraga zidasanzwe ku bw’inyungu z’igihugu.

Yatanze urugero nk’igihe abasirikare cyangwa abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Ati “Kuki abapolisi, abasirikare twohereza muri ibyo bihugu bikoresha Igifaransa mu mahugurwa tubaha hatazamo isomo ry’Igifaransa? Baba bagiye kurinda amahoro mu miryango ikoresha Igifaransa.”

Igifaransa n’Ikinyarwanda nizo ndimi zemewe n’amategeko zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mbere. Mu 2003, Icyongereza cyatangiye gukoreshwa nk’uririmi rutangwamo amasomo mu mashuri.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012 ryagaragaje ko 11.4 % by’abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 15 bavuga Igifaransa.

Mu 2014, Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF wagaragaje ko mu Rwanda abakoresha Igifaransa ari 6 %.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza