Guverinoma yakoze impinduka mu gukurikirana abateza impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yongereye imbaraga mu kurengera ubuzima n’umutekano w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagamijwe ko uru rwego rubyara inyungu ariko n’abarukoramo bakitabwaho uko bikwiye.

Biciye mu itegeko rishya hashyizwemo ingingo zigena ibihano by’ubutegetsi ku makosa yagaragara n’ibihano ku byaha bijyana narwo, byose bihurizwa mu itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ryasohotse ku wa 13 Kanama 2018.

Iri tegeko rigena ko umuntu wese ukora amakosa arimo kudaha abakozi ubwishingizi, ahanishwa guhagarikirwa uruhushya by’agateganyo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Francis Gatare, yavuze ko uru rwego rukorerwa ahantu hagoye nko munsi y’ubutaka, ku buryo ubuzima bw’abakozi bukeneye kubungabungwa.

Yagize ati “Impanuka mu gisobanuro cyazo nyine ni impanuka, ariko abadepite batekereje ko igihe urukiko rugaragaje ko habayeho uruhare runaka mu gutuma bibaho, hagomba kugira ubiryozwa.”

Mu mpinduka zabayemo, nk’Ingingo ya 445 mu Gitabo cy’amategeko ahana yateganyaga ko “haseguriwe ibihano birushijeho gukomera biteganyijwe muri iri tegeko ngenga, iyo kudakurikiza tekiniki zabugenewe mu bushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byateje urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.”

Gusa ngo iyi ngingo abadepite basabye ko mu itegeko rishya, yarushaho kujyanishwa n’ubucuruzi.

Ingingo ya 55 iteganya ko umuntu udakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakashaka, mu gucukura, mu gutunganya cyangwa mu gucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, iyo byateje ibikomere n’uburwayi ku muntu cyangwa byangije ibidukikije, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Iyo byateje ubumuga cyangwa indwara idakira ku muntu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo byateje urupfu ku muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

Gatare yakomeje agira ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni urwego rwihariye bitandukanye n’izindi nko gukora mu mu biro hano twicaye. Ubucukuzi n’abantu bakora muri uru rwego bakeneye kurengerwa, bagashyirwaho amabwiriza atuma bumva ko ubuzima bwabo bwubahwa n’ababakoresha.”

Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Francis Gatare, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru

RMB igaragaza ko impanuka mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagati ya Ugushyingo umwaka ushize na Kamena uyu mwaka, izikomeye zarengaga 80.

Mu gihe kandi hashize imyaka isaga 10 leta yeguriye abikorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iri tegeko riteganya ko guverinoma ‘ishobora’ kugira uruhare mu bucukuzi, ariko ibikorwa byayo bikagengwa n’itegeko rigenga ubufatanye bwa leta n’abikorera mu ishoramari.

Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373, uyu mwaka intego ikaba ari miliyoni $600.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz giteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, na miliyari $1.5 mu 2024.

Guverinoma y’u Rwanda yongereye imbaraga mu kurengera ubuzima n’umutekano w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza