Guverinoma mu rugamba rwo guhangana n’abanyereza umutungo wa leta

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye ko inzego zose bireba zikwiye gukora ku buryo zirwanya inyerezwa n’iyangizwa ry’umutungo wa Leta mu bigo byose.

Ibyo yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nzeri 2017, mu nama yagiranye n’Intumwa za Leta n’abajyanama mu by’amategeko bagera ku 100 bo mu bigo bitandukanye bikorera mu gihugu.

Mu myaka itanu ishize guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha abajyanama mu by’amategeko n’abanyamategeko gukurikirana iyangizwa ry’umutungo wa Leta.

Muri miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda guverinoma yatsindiye mu bari barayanyereje mu gihe cy’imyaka itanu, Minisitiri Busingye ari kurwana urugamba rwo kugaruza asaga miliyari imwe y’amafaranga atarishyurwa, akanarinda ko hari andi yanyerezwa.

The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Minisitiri w’Ubutabera yabwiye abanyamategeko ko bagomba kwitondera ingingo bategura mu masezerano batanga kuko ngo ari zo zikoreshwa mu kwiba umutungo w’igihugu.

Iyo nama yanabereyemo amahugurwa yo kwiga gukora amasezerano ya leta no kumenya kuyakurikirana mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Isabelle Kalihangabo, yashimangiye ko abajyanama mu mategeko n’intumwa za leta bakwiye gufasha guverinoma gushyira mu bikorwa imigambi yayo ndetse bakamenya ko umutungo ucunzwe uko bikwiye.

Yagize ati “Ntidushobora kugera ku ntego zacu zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu gihe umutungo wacyo waba udacunzwe neza. Akazi kacu ntabwo ari ako gutera za kashi gusa, ahubwo kureba aho leta iri gutakariza amafaranga tukayagaruza.”

Inama yahuje izi nzego ni imwe mu zo iyo Minisiteri ikorana n’intumwa za Leta n’abajyanama mu mategeko hagamijwe kubongerera imbaraga mu gucunga neza umutungo wa leta binyuze mu masezerano bakora.

Mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri uyu mwaka, abayobozi basabwe kureba uko amasezerano guverinoma igirana n’inzego z’abikorera ameze n’uko acungwa.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro za ba minisitiri bashya mu minsi ishize, yasabye ko haba imikorere myiza ku bakozi ba leta, asaba Minisiteri y’Ubutabera gukora uko ishoboye ikagira uruhare mu guhagarika imicungire mibi y’umutungo w’igihugu no gukurikirana abayinyereje.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye inzego kurwanya inyerezwa n’iyangizwa ry’umutungo w'igihugu
Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko abajyanama mu mategeko n’intumwa za leta bakwiye gufasha guverinoma mu micungire myiza y'umutungo
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza